MINEDUC yihanangirije abacunga nabi ibikoresho bihabwa amashuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye abayobozi b’uburere bose ibamenyesha ko itazongera kwihanganira imikoreshereze n’imicungire itanoze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.

Dr Mutimura Eugene uyobora MINEDUC avuga ko batazongera kwihanganira abafata nabi ibikoresho by'ishuri
Dr Mutimura Eugene uyobora MINEDUC avuga ko batazongera kwihanganira abafata nabi ibikoresho by’ishuri

Muri urwo rwandiko rwashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, rwasohotse kuri uyu wa 13 Mata 2018, MINEDUC ivuga ko mu magenzura atandukanye yagiye akorwa mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, hagaragaye ibibazo mu micungire y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (IT).

Mu bibazo byagaragaye haravugwa za mudasobwa zigezwa ku bigo ntizikoreshwe ngo zifashe abanyeshuri mu masomo yabo, ndetse n’aho bazikoresha ntizisanwe mu gihe zagize ibibazo.

Hari kandi ngo ikibazo cy’umutekano muke w’ibyo bikoresho ndetse no kudakurikirana ibyibwe ngo bigaruzwe, hakavugwa cyane cyane za mudasobwa ngendanwa (XO na POSITIVO).

MINEDUC ivuga kandi ko igiye gukora irindi genzura, aho izasanga ibyo bibazo bigihari, abayobozi b’ibyo bigo ngo ntibazihanganirwa na gato, ndetse ngo bakaba bashobora no guhita bahagarikwa mu kazi nta yindi nteguza.

Muri Gashyantare 2018, amatsinda atandukanye y’abakozi ba MINEDUC basuye ibigo byose by’amashuri mu gihugu, bakaba barahuye n’ibibazo binyuranye bibangamira ireme ry’uburezi.

Bimwe muri byo ni imicungire itanoze y’abarimu ku buryo ngo hari abigisha bafite n’indi mirimo bakora nk’ubucuruzi n’ibindi.

Ibikoresho bigenerwa abanyeshuri ariko ntibikoreshwe cyangwa bigacungwa nabi ntibigirire akamaro abanyeshuri, urugero nk’ahasanzwe ibikoresho by’imirasire y’izuba bihenze ariko byangiritse bidakoreshejwe.

MINEDEC ikaba yasabye abayobozi b’uturere kwihutira kugeza ubwo butumwa ku bayobozi bose b’ibigo by’amashuri, mu gihe barimo kwitegura gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2018-2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka