Gitifu ukurikiranyweho urupfu rw’umwana yakatiwe iminsi 30

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Munyarugendo Manzi Claude igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubera urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu akurikiranyweho.

Munyarugendo (ubanza) afunganywe n'abandi bantu barindwi
Munyarugendo (ubanza) afunganywe n’abandi bantu barindwi

Munyarugendo afunganywe n’abandi bantu barindwi, bose bashinjwa urupfu rw’umwana w’imyaka ibiri wasanzwe yahiriye mu nzu mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uyu muyobozi akekwaho kwica uwo mwana wabanaga na nyina Muhawenimana Sonia mu Murenge wa Muko, mu buryo bwo guhunga indezo yakwa n’uwo mugore uvuga ko bamubyaranye.

Rutikanga Frederic uburanisha urwo rubanza rw’ifunga n’ifungura mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyo Munyarugendo ashinjwa asanga hari ibimenyetso bifatika ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Undi witwa Nirere Marie Therese ukekwaho umugambi wo gushaka abatwitse uwo mwana, yabwiye urukiko, ko yahawe ikiraka na Munyarugendo cyo kwica umwana.

Munyarugendo (ubanza) afunganywe n'abandi bantu barindwi
Munyarugendo (ubanza) afunganywe n’abandi bantu barindwi

Yavuze ko umugambi umunaniye yabwiye Munyarugendo ko yamushakira abandi bantu bakwica uwo mwana.

Nirere avuga ko Munyarugendo yamusabye kubamushakira byihuse, ahera ko amushakira abasore batatu barimo Nsabimana Gasana, Bikorimana na Ntibarikure.

Nirere avuga ko abo basore bose bari basanzwe ari ibirara byo mu isantere ya Muko, yabahuje na Munyarugendo batangira gupanga umugambi wo kwica umwana kuri terefoni.

Abaturage bari baje gukurikirana uru rubanza ari benshi
Abaturage bari baje gukurikirana uru rubanza ari benshi

Perezida w’iburanisha yemeza ko imvugo ya Nirere yaba ifite ishingiro, kuko uwo mwana yahise yibwa amara iminsi itatu batamubona. Yemeza ko kandi hari ibimenyetso byemeza ko uwo mwana yasutswe peterori mu matwi mbere yuko bamutwika.

Izindi mpamvu zagaragajwe n’urukiko zishobora gutuma abo baregwa gutwika umwana batarekurwa, ni uko abakekwaho icyaha baramutse barekuwe batoroka ubutabera bikabangamira ibimenyetso by’iperereza.

Abandi benshi bari bahagaze hanze
Abandi benshi bari bahagaze hanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

*Umucamanza*: Uremera ko uyu mwana wishwe yari uwawe?

*Gitifu*: Ndi kuburana urupfu rw’uwo mwana sindi kuburana ko ndi se...

sage2020 yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

Icyo cyaha nikimuhama akurwe mu abantu

Chantal yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

umuntu twatangiranye akazi mu birunga yitwa SAGE none ibyo akora ntibikwiye. Icyaha nikimuhama ahanwe abere abandi urugero.

MUNYANEZA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Indangagaciro zero!
Uyu mugabo ashobora kuba afite ikibazo. Niyihe akanya yiganirize. Hari abandi bana babiri baba i kgli n indi i gitarama.. ubwo ntibabaye umunani..
UMwe mub i kgli yagize ihungabana biturutse kuri iyo ngirwase itaramwishimiye. Umugore We yihangane kuko nabo babyaranye si imfura ze cg bucura aracyakomeje....

Ahubwo uwo mugabo ahungishwe bagenzi be bafunganywe atabaviola da..

KEVINE! RIP kibondo !! wapfuye rubi ubonabonnye.

sage2020 yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

uwo gitifu se ni muntu ki kubyara umwana ukamwica byongeye uri umuyobozi ufite ubushobozi bwo gufasha uwo wabyaye ndetse nuwamubyaye burya uwo mwana niwe wari kuzamufasha muzabukuru none niba icyo cyaha yaragikoze nikimuhama uretse no gufungwa njye musabiye igihano cyo gukenyuka atazumva ubwiza bwo gusaza usaziye mubana bawe.

Innocent yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

mbega ukuntu bibaje ubutabera buganze kuko uyu mwana arababaje cyanee nagahuma munwa

mugemanyi pitié yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

mbega ikigabo kikinyamaswa agatwika amaraso yawe rwose icyaha nikimuhama bamukanire urumukwiye ninyamaswa muzindi

gikundiro yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Icyaha nikimufata uwo gitifu bamukanire urumukwiriye, uwoo mwana yapfuye ababaye.

Kami alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka