UN ntiyabaye ikigwari muri Jenoside, yabuze ubufasha – Koffi Annan

Koffi Annan wabaye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) aracyahagaze ku cyemezo cy’uko uyu muryango utigeze unanirwa guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Koffi Annan yari yatumiwe mu kiganiro Hard Talk cya BBC
Koffi Annan yari yatumiwe mu kiganiro Hard Talk cya BBC

Manda ya Koffi Annan yatangiye nyuma y’imyaka itatu Jenoside yo mu Rwanda ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cya BBC Hard Talk, yavuze ko ingabo za UN zari mu Rwanda zari nke ku buryo zitashoboraga guhangana n’interahamwe zakoraga Jenoside yahitanye Abarenga miliyoni.

Ubwo Jenoside yatangiraga, UN yari ifite ingabo 2.500 mu Rwanda zari zarazanywe mu rwego rwo kubungabunga amahoro.

Ariko indege ya Habyarimana wari Perezida imaze guhanurwa Abatutsi batangiye kwicwa hirya no hino mu gihugu ariko zo zihitamo kurira indege nyuma yo kubona ibyabaga.

Icyo gikorwa cyo guta ibihumbi n’ibihumbi byari byabahungiyeho, gifatwa nk’ubugambanyi no kwemerera abajenosideri kwica ku mugaragaro.

Ariko Koffi Annan wakomeje kuvugira uyu muryango n’ingabo zari ziwuhagarariye mu Rwanda, yemeza ko nta bushobozi bari bafite bwo kuba bakwitambika imbere y’izo nterahamwe.

Agira ati “Ingabo twari dufite mu Rwanda ntago zari zihagije ku buryo zagira icyo zikora. Twirinze ko byazigendekera nk’uko byagendekeye ingabo zacu muri Somalia.”

Yatanze urugero ashingiye ku basirikare 24 b’Umuryango w’Abibumbye baguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba zo muri Somalia tariki 5 Kamena 1993, zitashakaga izo ngabo mu gihugu cyabo.

Icyo gitero cyatumye Amerika yinjira muri icyo kibazo, binakurura intambara y’urudaca hagati y’izo ngabo zari ziyobowe na Mohamed Farrah Aidid, zihanganye n’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Koffi Annan yaganiraga n'umunyamakuru Zeinab Badawi wa BBC
Koffi Annan yaganiraga n’umunyamakuru Zeinab Badawi wa BBC

Umunyamakuru Zeinab Badawi yakomeje kumuhata ibibazo amwibutsa ko UN, by’umwihariko Koffi Annan, yari izi neza iby’ubwicanyi bwategurwaga mu Rwanda.

Umunyamakuru yamwibukije ati “Hari ubutumwa wohereje hari tariki 10 Mutarama [1994] uwo mwakoranaga aho wavugaga uti ‘tugomba kwitondera aya makuru kandi nta kintu tugomba gukora kugeza igihe ubuyobozi bukuru batubwiriye’. None ubwo ntiwashakaga kuvuga ko [ababahaga amakuru bari mu Rwanda] bakabyaga?”

Koffi Annan yasubije ko kuba barakabyaga cyangwa batarakabyaga ntacyo byari guhindura ku bushobozi buke ingabo za UN zari zifite.

Ariko akemeza ko ari amakosa UN yagiye ikora cyane mu myaka yashize yo kohereza abasirikare kurinda amahoro ahantu ariko ntibabahe ubushobozi bukenewe.

Koffi Annan yemeza ko ibyabaye mu Rwanda byashenguye umuntu wese wakoraga muri UN icyo gihe. Avuga ko byamuteye kongera imbaraga zo kurengera abaturage akigera ku buyobozi no gukangurira umuryango mpuzamahanga gufasha aho bikenewe.

Igikomeje kwibazwa na benshi ni uburyo ntacyo UN yakoze haba mu kongera ingabo zari zikenewe cyangwa gutabariza umuryango mpuzamahanga, mu gihe bari bafite amakuru y’ibyategurwaga mbere y’amezi atatu ngo bibe.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko General Romero Dallaire wari uhagarariye izi ngabo atahwemye gutakambira ubuyobozi bwa UN ngo bugire icyo bukora ku bwicanyi bwatutumbaga mu Rwanda.

Iki kiganiro cyabereye i Geneve mu Busuwisi, cyanitabiriwe n'abantu batandukanye
Iki kiganiro cyabereye i Geneve mu Busuwisi, cyanitabiriwe n’abantu batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyo ni ikimwaro kandi ntaho muzagihungira muzabana nacyo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Mu bushobozi zari zifite zashoboraga kurinda nibura ahantu hamwe hahungiye abantu benshi ku buryo nta nterahamwe ihagera ngo ibica. Mu bushobozi bucye mwari gutabariza Abatutsi kandi imbunda n’intwaro mwari mufite zashoboraga guca intege leta y’abicanyi jenoside ntitware abarenga miliyoni. Ubona n’iyo murinda abari i Kigali. Munanirwe no kurinda nibura komini cyangwa segiteri 1.

None se tuvuge ko Inkotanyi zayihagaritse ari zo zari zifite ubushobozi kurusha UN?

Lily yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Mujye mwihorera UN kuko ibyayo bitangaje.President TRUMP yaravuze ngo "The UN just a club to have a good time".Naho Prime minister Netanyahu ayita "a house of lies".Undi muntu yise UN ngo ni "intare itagira amenyo".
UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).

Karake yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka