Birababaje kuba abaganga babirahiriye baravuyemo abicanyi- Dr Sendegeya

Dr Sendegeya Augustin uyobora ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, avuga ko bibabaje kuba abaganga barahiriye kwita ku magara y’abantu baravuyemo abicanyi.

Dr Sindikubwabo Theodore yari umuganga w'inzobere mu kuvura indwara z'abana ariko yayoboye Guverinoma yakoze Jenoside
Dr Sindikubwabo Theodore yari umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abana ariko yayoboye Guverinoma yakoze Jenoside

Mu baganga b’ibanze uyu muyobozi akomozaho ni Dr Sindikubwabo Theodore wari uyoboye Guverinoma yakoze Jenoside, wari umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abana, ariko akaba yarashyize mu bikorwa iyicwa ryabo.

Anakomoza ku bandi baganga barimo Prof. Gatera wari umuhanga mu byo kubaga, waje no kuyobora Ishami rya kaminuza ry’ubuvuzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bikaza kugaragara ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi akabifungirwa akaza kugwa muri gereza.

Anavuga kuri Dr. Pascal Habarugira wavuraga indwara z’abagore ubu ufungiye muri gereza ya Karubanda, ndetse na Dr. Nsengiyumva wavuraga indwara z’imbere mu mubiri.

Dr Sendegeya anavuga ko hari n’abagishakishwa ngo baryozwe ubwicanyi bakoreye abo bagombaga guha ubuzima, agatanga urugero rwa Dr. Nyiraruhango wavuraga indwara zo mu muhogo, amazuru n’amatwi.

Afatiye kuri ibi byose, Dr.Sendegeya yagize ati “Uretse ko muri rusange tuvuga ngo Never Again, ngo ntibizongera, ku barahiriye umwuga wo kuramira ubuzima bw’abantu ni ikintu gikomeye cyane ngo rwose jenoside ntizongere kuba ukundi.”

Prof. Gashegu nawe umaze imyaka irenga 20 avurira kuri CHUB, we avuga ko Sindikubwabo yari umuganga mwiza w’abana, bigatuma buri gihe usanga umurongo w’abamutegereje ari muremure cyane.

Aho ngo hari mbere y’uko ajya mu nteko ishinga amategeko yaje kubera umuyobozi, aho yaje kuva muri Mata 1994 aba umuyobozi wa Guverinoma y’Abatabazi.

Agira ati “Ubundi umuganga ntatanga imiti gusa. Agomba no kugira umutima ugira impuhwe, akita ku murwayi, n’igihe kumuvura atabibashije akaba yamuherekeza neza. Ni bibi cyane kuba uri umuganga, unigisha abana kuzaba abaganga, ukica umuntu.”

Abakozi ba CHUB bafata umwanya wo kuganira no gufatira ingamba hamwe kugora ngo Jenoside itazasubira
Abakozi ba CHUB bafata umwanya wo kuganira no gufatira ingamba hamwe kugora ngo Jenoside itazasubira

Ibi abivugira ko abaganga b’inzobere bo kuri CHUB baba banigisha mu ishami rya kaminuza ry’ubuvuzi.

Jean Nepomuscène Ntawurushimana ukorera kuri CHUB yunga mu ry’aba baganga agira ati “Birenze ibitekerezo bya muntu kubona uwize gutanga ubuzima akanabirahirira, abwambura umuntu.”

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, kuri CHUB haguye abarwayi n’abarwaza b’Abatutsi, baba abari bamaze igihe baharwariye kimwe n’abagiye bahazanwa nyuma yo gukomeretswa n’ababaga babishe ntibahwane.

Muri ibi bitaro ngo hari n’abagiye bakurwamo za serumu kugira ngo bapfe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo ari Abaganga gusa bicana.Ibaze ahubwo impamvu ABANTU muli rusange bicana nyamara imana yaraduhaye ubwenge kugirango dukundane.Byahereye kuli Gahini yica murumuna we,Abel.Intambara zimaze kuba ku isi,ni ibihumbi.Genocides zabaye,nazo ni nyinshi.Ubu tuvugana,ibihugu birimo intambara ni byinshi cyane.Ni nako ibihugu bikomeye birimo gukora intwaro za kirimbuzi,ibindi nabyo birazigura.
Annual Budget mu bya gisirikare,irenga 1.6 trillions USD.Mu gihe abantu bicwa n’inzara,abandi ari abashomeli.Aka kaduruvayo kari mu isi,kazakurwaho n’imana.Ku munsi w’imperuka wegereje,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine.

Karake yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

nihagire urubwira umuntu sindikubwabo yavuye agakira?

jozy yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka