Abayobora ibigo by’amashuri basabwe kudakemuza ibibazo ibindi bibazo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata 2018, ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bahejeje abanyeshuri b’iki kigo inyuma y’irembo, bavuga ko bakererewe kugera ku kigo nk’uko bari babyumvikanyeho.

Dr Munyakazi Isaac yasabye abayobozi b'ibigo kwirinda gukemuza ibibazo ibindi bibazo
Dr Munyakazi Isaac yasabye abayobozi b’ibigo kwirinda gukemuza ibibazo ibindi bibazo

Aba banyeshuri bari babwiwe n’ubuyobozi bw’ikigo mu nyandiko bahabwa bagiye mu kiruhuko ko, bagomba kugera ku kigo kuri iki cyumweru ntibarenze i saa kumi z’umugoroba (16h00), babwirwa ko uzaharenza atazakirwa nk’uko byabagendekeye.

Abanyeshuri bahejejwe inyuma y’ikigo, bahurizaga ku kibazo cy’amamodoka make yatwaraga umubare munini w’abanyeshuri basubiye ku ishuri, bikaba biri mu byabakerereje.

Hari n’abandi bavugaga ko imvura iri kugwa mu duce dutandukanye tw’igihugu, iri mu byabatindije kuko batabashaga kubona aho banyura bikoreye n’ibikoresho by’ishuri, bityo ngo ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwakagombye kubumva bukabihanganira bakinjira mu kigo.

Abandi bari bahangayikishijwe n’aho bari burare kuko ubusanzwe batuye mu ntara, bukaba bwari bwije kandi nta bushobozi bwo kuba bakwiyishyurira aho barara.

Umwe muri bo yagize ati” Nageze ku ishuri saa kumi n’imwe z’umugoroba bansubizayo ngo nakererewe. Ubu koko ko ntuye mu Ntara ndarara he koko kugira ngo mbone uka ntaha bukeye? Bayobozi bakwiye guca inkoni izamba.”

Bamwe banenze icyemezo cy’ubuyobozi bwa Saint Andre abandi baragishyigikira.

Nyiramwiza Solange yagize ati” Hari abayobozi b’ibigo wagirango ni abakeba b’abanyeshuli! usanga bahora bashaka ikibangamira Abana batitaye ku mpanvu n’imwe!”

Karera Herbet we yagize ati’’ Njye sinarenganya ubuyobozi bwa Saint Andre kuko, niba bwagennye amasaha ntarengwa yo kwinjira mu kigo abanyeshuri baba bagomba kuyakurikiza nta gisibya.

Ikindi ababyeyi babonaga abana babo bari bukererwe bari buhamagare mu kigo mbere, bagasobanura impamvu y’ubukerewe bwabo abanyehuri bakihanganirwa.”

Abanyeshuri bahejejwe inyuma y'ikigo kugera bwije
Abanyeshuri bahejejwe inyuma y’ikigo kugera bwije

Habaye ah’ Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc kugira ngo abo bana bakirwe

Akimara kumenya ikibazo cyabaye kuri aba banyeshuri, Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, yabwiye Kigali Today ko yihutiye gusubiza abanyeshuri mu kigo, ubundi akagira inama ubuyobozi y’uburyo bwajya bukemura ibibazo nk’ibyo.

Yagize ati “Nasubije mu kigo abanyeshuri, nsaba ubuyobozi kujya bafata ibyemezo bifasha abana bitateza ibindi bibazo.”

Yanasabyekandi ubuyobozi bw’ikigo gutumaho ababyeyi b’aba bana bakabihanangiriza, kugira ngo bajye bubahiriza igihe bahawe cyo kohereza abana ku ishuri kugira ngo bahagerere igihe.

Ibigo byigenga bikora umurimo wo gutwara abagenzi byatanze imodoka zigera kuri 240 zo gusubiza abanyeshuri ku ishuri zibagenewe gusa.

Imibare yashyizwe ahagaragara na minisiteri ifite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, igaragaza ko izo modoka zirimo 83 zatanzwe na Volcano Ltd, 78 zatanzwe na Horizon Express Ltd, 35 zatanzwe na Omega Ltd, 19 zatanzwe na Capital Express na 25 zatanzwe na Ugusenga Express.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aha niho uburezi bupfira, niba umunyeshuri wiga muri secondary adashobora kubahiriza amategeko n’ amabwiriza urumva umusaruro uzaba uwuhimpamvu zogukererwa zishobora kuba ho, ariko bikamenyeshwa ikigo kiri buze kubakira.

kireste niba muvuga ko iki kigo cy’ amashyuri uwakimenyesha ikibazo yagize kitabyumva. naho ibyo kuza igihe ushakiye warangiza ukitwaza impamvu ziri rusange kandi wakerewe kugiti cyawe ntabwo aribyo.

ubutaha hashirweho amategeko n’ amabwiriza y’ uko umwana wagize ikibazo agomba kumenyesha ikigo, telephone ziraha, ndetse wanamenyesha n’ ubuyozi bukwegereye bukabimenyesha ikigo.

innocent yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

karera ntamakuru afite? ntaziko hari nabagiye kwishuli kare bakirukanwa! ngo igihe ntikiragera! bitewe nuko igihe cyo gutangira cyahindutse kubera gusoza icyunamo! so wivugira abayozi bamashuli kuko nabantu bize bafite ubushobozi bwo gukoresha ubwenge bwabo bagakemura ikibazo badateje ikindi! gusa biba bigaragarako badakora ibyo bahamagariwe! turashima State Minister! bro!

murinzi yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka