Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Ku mugoroba wo Kuri uyu wa 14 Mata 2018, Dr CP Daniel Nyamwasa yamuritse igitabo "Le Mal Rwandais" yanditse abitewe n’ishavu yatewe n’itotezwa ry’Abatutsi mu Rwanda no mu mahanga.

CP Dr Daniel Nyamwasa, wanditse "Le Mal Rwandais" iburyo na Dr Jean Damascene Gasanabo wari uyoboyeumuhango wo kumurika iki gitabo
CP Dr Daniel Nyamwasa, wanditse "Le Mal Rwandais" iburyo na Dr Jean Damascene Gasanabo wari uyoboyeumuhango wo kumurika iki gitabo

Iki gitabo twakwita "Akaga k’Abanyarwanda" tugenekereje mu Kinyarwanda kigizwe na paji 540 gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiva ayo mateka imuzi uhereye ku bukoloni ukagera kuri Jenoside nyir’izina n’ubutwari bw’ingabo za FPR zayihagaritse.

Ubwo yakimurikaga mu biganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe na CNLG mu kiswe "Café Litéraire" yagize ati " Le Mal Rwandais ni ibyo bihe byose byo kurimbura Abatutsi uko byagiye bisimburana."

Muri ibyo biganiro "Café Litéraire" byitabirwa n’abanditsi b’ibitabo, imivugo, sinema, abaririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagatumirwa n’urubyiruko kugira ngo rushobore kuhigira amateka yaranze u Rwanda.

Dr CP Nyamwasa yavutse mu 1957, nyuma y’imyaka ibiri gusa Abatutsi barameneshwa, ababyeyi be bamuhungana i Burundi bamuhetse.

Mu 1961 bagarutse mu Rwanda babeshywa ko amahoro yagarutse, ariko ntibahatinda bahita basubira mu buhungiro.

Ubwo bari bamaze imyaka 31 mu buhungiro mu 1990, Nyamwasa yinjiye mu gisirikare cya RPF ngo ashobore kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Hagati aho, avuga ko igitekerezo cyo kwandika cyamujemo bwa mbere mu 1982 ubwo Milton Obete wari Perezida wa Uganda yafataga umwanzuro wo kwirukaba impunzi z’Abanyarwanda zigasubira iwabo mu Rwanda.

Avuga ko icyo gihe byateye agahinda Abatutsi bari mu buhungiro.
Avuga ku kababaro ko kutagira igihugu.

Agira ati "Igihugu cyanjye cyaranyirukanye n’icyo mpungiyemo kikinsubizamo."

Dr CP Nyamwasa yahise yandika inkuru mu kinyamakuru Jeune Afrique ifite umutwe ugira uti " Qui suis - Je?" tugenekereje bishatse kuvuga ngo " Ndi nde?"!

Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG bari muri ibi biganiro
Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG bari muri ibi biganiro

Iyi nkuru ni yo yahereyeho guhera mu 1990 atangira kwandika igitabo " Le Mal Rwandais", aho agira ati "Twabaye ibitambo by’ibibazo by’ibihugu twahungiyemo. Abaperezida b’ibyo bihugu bagiye badutoteza."

Dr CP Nyamwasa mu gitabo cye "Le Mal Rwandais" akomeza avuga bimwe mu byabaye imizi yo gusenya ubunyarwanda birimo nka Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi Jean Kambanda wafashe imbunda akica abaturage yari akwiye ubundi kurinda, kuba abaperezida bose babayeho kugeza 1994 baragiye batoteza Abatutsi bashaka kubatsemba ndetse n’umurage mubi w’abakoloni bagabanyijemo Abanyarwanda ibice bakanacira Umwami Musinga ishyanga.

Ati "Mutekereza guverinoma itsindwa igahitamo gutsemba abaturage bayo."

Yanzura igitabo cye agira ati "Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko imbaraga bakura mu kunga ubumwe zibatera kunesha uwo ari we wese wabahangara. Igihe cyose bazemera amasomo abacamo ibice bazaba bemeye urupfu kandi nyamara iyo urugamba rutangiye ntawe uba azi uzarutsinda."

Fred Kamugisha, umwe mu rubyiruko rwari rwirabiriye Café Litéraire yije umwanditsi ko nyuma yo kumva ibibazo u Rwanda rwanyuzemo n’imbaraga, ubuhanga n’ubwitange inkotanyiza zakoresheje mu kurubohora no guhagarika Jenoside yiteguye kuzarutenguha ahubwo na we azakora ibishoboka byose mu gukomeza
kurwubaka.

Abitabiriye iri murika ry'iki gitabo babaza ibibazo
Abitabiriye iri murika ry’iki gitabo babaza ibibazo

Ati "Mwatubwiye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu umusirikare umwe w’inkotanyi muri 600 bari muri CND, yabaga ahanganye n’abasirikare 40 ba Habyarimana, twebwe tuzarenzaho nibiba ngombwa. Iki gitabo kiraduha ubutumwa nk’urubyiruko ntituzabatenguha."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo mu gihe asanganywe inshingano nyinshi zirimo kuvura abaturage nk’umuganga mu Bitaro bya Police ku Kacyiro kandi unafite inshingano zikomeye muri Police y’Igihugu.

Yagize ati "CNLG iragushimira umusanzu uhaye igihugu z’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ruzigira byinshi mu mateka y’u Rwanda kuri iki gitabo.

Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo
Dr Jean Damascene Bizimana, yashimiye Dr CP Nyamwasa umwanya yafashe akandika iki gitabo

Uyu mugoroba w’ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari wanitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, CG Emmanuel Gasana n’abandi.

Uyu mugoroba wanaranzwe n'imivugo itandukanye igaruka ku mateka
Uyu mugoroba wanaranzwe n’imivugo itandukanye igaruka ku mateka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amahano y’igihugu akenshi aterwa n’abantu bake bayobora igihugu baba bashaka INYUNGU zabo na bene wabo.Nicyo cyateye Genocide.
Reba ibibera muli Syria.Nukubera ko president Bashar Al Assad arwana ku nyungu z’ubwoko bwe bwa Allawites.Muli make ibibazo by’igihugu biterwa no kwikunda.Igihe cyose abantu batuye isi bazakomeza kwanga AMAHAME (principles) dusanga muli bible,ntabwo abantu bazagira amahoro.Urugero,muli matayo 7:12,yesu yadusabye ko “icyo tutifuza ko kitubaho,tutagikorera bagenzi bacu”.Abantu bubahiriza iri hame ku isi,ni bake cyane.Kubera ko binangira,niyo mpamvu hahoraho intambara,genocide,ingo zigasenyuka,etc…Umuti nta wundi,ni ukuba abakristu nyakuri.
Abitwa abakristu,barenga 2.5 billions/milliards.Ariko abakristu nyakuri,ni mbarwa.Aho gushaka imana,abantu baheranwa n’ibyisi.Bakibeshya ko nibapfa,bazitaba imana mu ijuru.Nyamara bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu nta kuzuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ibyo Gatare avuze nibyo rwose! avuze ko icyiremwa Muntu ni kitubahiriza amahame y’IMana dusanga muri Bibiliya ajyanye n’imibanire y’abantu, Nta MAHORO azabaho kuri iyi si dutuyeho. Uko ni ukuri

R.Eugene yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka