Umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere wagombaga guhuza Police Fc na Mukura VS, ikibuga cyari cyuzuyemo amazi cyatumye usubikwa.

Uyu mukino wagombaga gutangira 15h30 kuri Stade ya Kicukiro, abasifuzi nyuma yo gusuzuma ikibuga bafashe umwanzuro wo kuwusubika.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ukazakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Indi mikino y’umunsi wa 17 wa Shampiona iteganyijwe
Ku wa Gatanu tariki 20/04/2018
APR FC vs Marines FC (Stade Amahoro)
Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Kirehe FC vs Amagaju FC (Kirehe)
Bugesera FC vs Musanze FC (Bugesera)
Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi)
Ku Cyumweru tariki 22/04/2018
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs AS Kigali (Stade Mironko)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|