Nyagatare: Inkangu yangije imiyoboro y’amazi yagaburiraga imirenge 8
Abayobozi b’ Ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC) rikorera mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko inkangu yangije imiyoboro y’amazi ituma imirenge 8 ku 14 igize akarere ka Nyagatare ibura amazi meza.

Mutamba Jane uhagarariye WASAC i Nyagatare, avuga ko iyi nkangu yatewe n’ imvura yaguye kuwa 13 Mata, mu mirenge ya Kiyombe na Karama yangiza amatiyo y’amazi ava ku isoko ya Tovu na Cyondo bituma imirenge imwe ibura amazi meza.
Ati “ Iriba rya Tovu ryarangiritse, itiyo yo ku kiraro kiri mu Kabuga yaracitse, umuyoboro muto ukura amazi Cyondo abaturage bafatiraho nawo waracitse.Ibi byatumye abaturage b’imirenge 8 batabona amazi meza.”
Imirenge idafite amazi ni uwa Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga na Matimba kubera umuyoboro uturuka ku isoko iri Tovu, naho Mukama, igice cya Gatunda nabo barayabuze kubera umuyoboro muto abaturage bafatiraho wacikiye ku kiraro kiri ku mugezi wa Ngoma.

Mutamba yemeza ko barimo gukora ibishoboka byose, kugira ngo abaturage bongera kubona amazi meza.
Agira ati “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye turimo gufatanya kugira ngo nibura mu minsi 7 abaturage bongere kubona amazi. Turimo gushyiramo imbaraga zose zishoboka abakiriya batwihanganire ntitwicaye ubusa”.
Gusana iyi miyoboro uko ari 2 ngo birasaba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 173 harimo kugura amatiyo mashya, kuyasubizamo ndetse no kuyubakira, kugira ngo atongera gutwarwa n’inkangu.
Mutamba Jane asaba abaturage kwirinda guhinga hafi n’amariba ya WASAC no kwirinda gutema amashyamba kuko aribyo bitera inkangu igatwara amatiyo y’amazi.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’amazi gikomeye bagiye kwicarana n’inzego bireba, kihutishwe kugira abaturage bagire ubuzima bwiza.
Ati “Nyuma yo gukora inyigo tugiye kwicarana n’inzego zose dukemure ikibazo vuba kuko abaturage ntabwo babaho badafite amazi, turabikemura nk’ikiza nyine kuko ntigiteguza.”
Hagati aho abaturage bari kuvoma amazi adasukuye abandi bagakora urugendo rurerure cyane bajya gushaka amazi meza.
Ohereza igitekerezo
|
iki ni ikibazo gikomeye kabisa
burya amazi ni ubuzima iyo abuze aba ari ikibazo k’ingutu. birasaba ko babikoraho vuba cyane