Mgr Nzakamwita ababazwa no kuba yaratanze imbabazi ku bamwiciye umuryango akabura uzakira

Mgr Servelien Nzakamwita uyobora diyoseze ya Byumba avuga ko yamaze kubabarira abamwiciye umuryango, ariko akababazwa no kuba abo yababariye ntawutera intambwe ngo yicuze ibyo yamukoreye.

Musenyeri Nzakamwita akangurira abagize uruhare mu bwicanyi bw'Umuryango we gutera intambwe bakicuza kuko yabababariye
Musenyeri Nzakamwita akangurira abagize uruhare mu bwicanyi bw’Umuryango we gutera intambwe bakicuza kuko yabababariye

Musenyeri Nzakamwita avuga ko abamwiciye umuryango bamwe bafunze, abandi bakaba barahunze igihugu, ariko nanone ngo hari n’abandi bari mu baturage.

Yibaza impamvu muri abo bose yababariye, ntawuratera intambwe ngo amwegere byibura yicuze ibibi yamukoreye.

Ati “ Mbabazwa no kuba twaratanze imbabazi duhora tunabivuga iyo twaje hano, ariko nabuze abo nziha, ntawuza ngo atubwire ko yahemutse, uwo twiyunga nawe ntawe tuzi, imbabazi twarazitanze ariko ntawuzakira.”

Musenyeri Nzakamwita avuga ko muri kiriziya gatolika bagira umunsi wahariwe ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abantu barebe amateka yabo, barebe ibibatandukanya n’abandi babishyire ku ruhande.

Abafite ibikomere na bo muri uwo munsi batozwa umuco mukirisitu wo kwiyubakamo ineza, ngo kuko inabi itavura indi ahubwo ivurwa n’ineza.

Yasabye abantu kwiyakira bakiyunga ubwabo bagasubiza umutima mu gitereko, bakiyunga n’Imana bakirukana inabi muri bo kuko ibabaza Imana.

Agira ati “Kwiyunga hagati yacu, tugaharura umubano mwiza ahasibye tukahakora isuku kuko kwiyunga n’umuvandimwe ni ukwiha agaciro. Dukwiye kandi kubitoza abana na bo bakamenya kubana neza no gusaba imbabazi.”

gusoza Icyumweru cyo Kubukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n'urugendo rwo Kwibuka
gusoza Icyumweru cyo Kubukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka

Mu gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge muri diyoseze ya Byumba Musenyeri Servelien Nzakamwita avuga ko muri Paruwasi ya Mutete habereye ubwicanyi ndengakamere hagiye kubakwa ikigo kitiriwe imbabazi (Centre Imbabazi).

Iki kigo ngo kizajya gihugura amatsinda anyuranye y’abantu, urubyiruko n’abana ku bijyanye no guhosha amakimbirane no kumenya indangagaciro za muntu. Ngo hashyirwaho n’ibindi bintu bizegeranya abantu, bakaganira bagasabana.

Yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Nyagatare .

Iyi gahunda yabereye ku rwibutso rwa Kiyombe ruruhukiyemo imibiri irimo 3 y’abatutsi bazize jenoside bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi mu mwaka wa 1990 inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, bose bakaba ari abavandimwe ba Musenyeri Servelien Nzakamwita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Pole sana Musenyeri.Ikibabaje kurushaho,nuko abayoboke banyu (abakristu)aribo bapanze kandi bagakora genocide.Mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuri kwera imbuto nziza.Abayobozi b’u Rwanda muli 1994,hafi ya bose bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose,bakoze Genocide.Ndetse n’Abasenyeri benshi bakoze Genocide.Urugero,aho nasengeraga muli Anglican Church,Abasenyeri 6 bose bashinjwa Genocide.Umwe wenyine,mu Basenyeri bali 7,Bishop Mvunabandi Augustin,niwe udashinjwa Genocide.Uwitwa Musabyimana Samuel,Bishop wa Shyogwe,yaguye muli Gereza ya Arusha,yishwe na Sida muli 2003.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye Burundu y’Umwihariko.Birababaje kubona abantu,harimo n’abitwa ko "bihaye imana",bakora amahano.Nkuko Bible ivuga muli Abaroma 6:23,igihano cy’abanyabyaha ni Urupfu rwa burundu,nta kuzuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

IMANA IKOMEZE IGUHE IMBARAGA ZOKUBABARIRA KUKO URUMUSHUMBA KANDI EREGA MUBAKWICIYE HARIMO NABOWARAGIJWE.

NIYOTWIRINGIYE ALOYS yanditse ku itariki ya: 15-04-2018  →  Musubize

IMBABAZI SI KINTU GITANGWA KUNGUFU IMBABAZI ZIHABWA UWAZISABYE NAHO KUZIHA UTAZIGUSABYE NUKUVOMERA MUGITEBO,IYO ATAZISABYE UKAVUGA NGO MUHAYE IMBABAZI ABONA KO ALI INTEGE NKE CYANGWA UBWOBA NGO ATAZINGERA,UWAKOSHEJE NIWE UZISABA UKAZIMUHA WASHAKA NTUZIMUHE,IBINDI NTIBIFATA,

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Uyu mubare w’abari mu rwibutso rwa Kiyombe?

Théophila yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka