Hehe n’ubushomeri ku bana bakomoka ku bahoze ari abakozi ba CIMERWA bishwe muri Jenoside
Abayobozi b’uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi, baravuga ko bagiye kujya baha akazi, abana bakomoka ku babyeyi bakoreye uru ruganda, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bwa CIMERWA bwabitangarije mu muhango wo Kwibuka abari abakozi bayo basaga 80, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bugunya John umuyobozi muri uru ruganda ushinzwe Imari avuga ko bazibanda ku bana basoza amashuri ntibabashe guhita babona akazi, mu rwego rwo kubarinda ubushomeri banabafasha kwiteza imbere no kwiyubaka bababera aho ababyeyi babo batari.
Ati” Nk’ikigo twiyemeje ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka ku babyeyi bakoraga muri iki kigo.”

Bamwe mu babyeyi barokokeye muri uru ruganda nabo bashimira cyane ibikorwa uru ruganda rubafashamo birimo kububakira amazu.
Bapfakurera Jean ati” CIMERWA ndayishima ubwayo ko yakomeje gufata abacitse ku icumu mu mugongo cyane ko hari abana yubakiye.“

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yashimiye ubuyobozi b’uru ruganda ku bufatanye bagirana n’Akarere mu kwita ku mibereho cyane cyane y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Usibye gutanga akazi ku bana bakomoka ku babyeyi bakoreye CIMERWA bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uru ruganda rumaze no kubakira amazu ane ajyanye n’igihe abarokotse jenoside batagiraga aho kuba.

MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|