Nyagatare: Umurenge wa Matimba uza ku isonga mu bikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu karere ka Nyagatare haracyagaragara ibikorwa n’amagambo bigamije guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Gahakwa yerekana uburyo abagizi ba nabi bakuyeho urugi rw'inzu ye
Gahakwa yerekana uburyo abagizi ba nabi bakuyeho urugi rw’inzu ye

Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, muri aka karere hagaragaye ibirego icyenda by’ibyo bikorwa n’amagambo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, icyakora bibiri ababikoze ntibahita bamenyekana.

Umurenge wa Matimba muri Nyagatare uri imbere mu yagaragaweho ibyo bikorwa, aho ibirego birindwi byose mu icyenda ari ho byatangiwe.

Mu bikorwa byo guhohotera abarokotse byagaragaye mu cyumweru cy’icyunamo, harimo icyakorewe umusaza witwa Gahakwa Twaha wo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagali ka Cyembogo mu murenge wa Matimba.

Ku munsi wa gatatu w’icyunamo abantu batahise bamenyekana baje ku nzu ye mu gicuku bakuraho urugi bayisiga irangaye.

Yagize ati "Nari ndwaye ari mu cyunamo, nka saa munani z’ijoro umugore agiye gusohoka hanze asanga urugi barutaye aha, barukuraho ntitwabyumvise, tujya guhuruza ubuyobozi."

Uyu musaza ngo arara adasinziriye afite ubwoba ko abakuyeho urugi ku nzu ye bagaruka bakamuhitana
Uyu musaza ngo arara adasinziriye afite ubwoba ko abakuyeho urugi ku nzu ye bagaruka bakamuhitana

Kuva icyo gihe Gahakwa w’imyaka 68 avuga ko adatekanye akaba atakiryama ngo asinzire kuko ababikoze atabazi, agatinya ko bazagaruka bakaba bamwambura ubuzima. Ku bwe asanga atari n’abajura kuko ibyari mu nzu birimo igare n’ihene nta na kimwe batwaye.

Urugi baranduranye n’inkingi zarwo barangiza bakigendera ntibagire icyo batwara, ni urwo mu gikari ku nzu ye nto yubakiwe na Leta ifite nka metero zirindwi kuri eshanu ya mazi amwe. Ihomesheje sima isakaje n’amabati. Ayibanamo n’umugore we n’abana batandatu.

Hari ahandi mu \murenge wa Mimuli baranduye ibishyimbo by’uwacitse ku icumu hakaba n’aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye babwirwa amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukeshimana Jeannette utuye mu kagari ka Byimana mu murenge wa Matimba ni umwe mu babwiwe ayo magambo.

Ati "Hari nk’igihe uhungabana bakavuga ngo ubwo ni ukugira ngo baguhe inkunga. Nk’ejobundi mu cyunamo gishize twari ahantu umudamu yari yagize ikibazo noneho haza undi muhungu aratubwira ngo ’abantu batatu ntabwo ari bo batura mu bantu ijana’ ahita yiruka ajya mu rugo avuga ngo agiye kuzana icyuma cye. N’ubungubu arafunze."

Mu bandi bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ka Nyagatare harimo uwabajije impamvu we ngo mu gihe Jenoside yategurwaga batamuhaye umuhoro.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge.

Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko bakomeje gukaza ingamba zo guhangana n'abashaka kwambura abandi ubuzima
Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko bakomeje gukaza ingamba zo guhangana n’abashaka kwambura abandi ubuzima

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mupenzi George avuga ko n’ubwo imibare y’ibirego byerekeranye n’ingengabitekerezo atari myinshi cyane ko n’iyo nke ikihagaragara itari ikwiye.

Mu ngamba bafashe harimo kwegera abaturage no kubashishikariza kubana neza birinda amacakubiri.

Mupenzi ati "Kuba biza muri iki gihe cyo kwibuka, na byo bikwereka neza ko ari ibintu bijyanye n’ingengabitekerezo ubwayo. Tugomba rero kwegera abaturage no kubereka ibijyanye n’amateka mabi twaciyemo n’ingaruka mbi zabyo hagamijwe kugira ngo abantu bose bahindure imitekerereze yabo.”

Mu karere ka Nyagatare abantu 95 ni bo bashyinguye mu nzibutso enye zo muri ako karere bazize Jenoside. Hari n’abarenga gato 40 baburiwe irengero bigakekwa ko na bo baba barishwe mu gihe cya Jenoside.

Abaza kuhatura bavuye ahandi, abo bita "abimukira" ni bo bashyirwa mu majwi ko bagaragara mu bikorwa biganisha ku byaha.

Intandaro ikaba ngo ari uko baba baraturutse aho bahoze baba mbere na ho bahakoze ibyaha n’andi makosa atandukanye bakahava bakimukira muri ako karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka