Amateka yacu agomba kwibukwa nk’aya Yezu - Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara asaba ababyiruka kubika amateka y’ibyangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikarenza imyaka ibihumbi 10.

Senateri Tito Rutaremara asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atagomba kuzimira, kabone n'ubwo ingoma zaba ibihumbi
Senateri Tito Rutaremara asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atagomba kuzimira, kabone n’ubwo ingoma zaba ibihumbi

Senateri Rutaremara avuga ko aya mateka yakwibukwa nk’uko abantu bibuka amateka ya Yezu cyangwa aya Muhamadi, babayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize.

Ibi yabisabye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshiro ya 24 Abatutsi baguye i Ruhanga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru tariki 15 Mata 2018.

Yagize ati ”Aya mateka yacu aho bamwe bishe abandi, ibintu byose bigashwanyagurika bigasigara ku musenyi, tugomba ayo mateka kuyibuka.

“None se niba wibuka amateka ya Yezu azamuka hahandi, ukibuka amateka ya Muhamadi ajya aha n’aha, imyaka ibihumbi bibiri igashira; kuki ayacu tutayibuka!”

Mu kwibuka i Ruhanga hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'abantu 157 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu kwibuka i Ruhanga hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu 157 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yakomeje agira ati “N’ubwo amagufka y’abantu yaba atakiriho kuko wenda atarenza imyaka nka 200.

Ariko aya mazina yanditswe, ibyo abantu bakoze ndetse n’uru rwibutso rufashwe neza, ibyo byamara n’imyaka ibihumbi 10.”

Yavuze ko inshingano zo kwandika aya mateka, kuyasigasira no kubika ibimenyetso, ngo ziri mu nshingano z’urubyiruko ruriho muri iki gihe kandi rugasabwa no kuzitoza abazavuka uko ibihe bigenda bisimburana.

Ubwo yatangizaga kwibuka ku nshuro ya 24 ku Gisozi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nawe yashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kigomba kuzahoraho.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Mu karere ka Gasabo, urwibutso rwa Ruhanga ni rumwe mu ziri ku rwego rw’akarere rushyinguyemo Abatutsi benshi bazize Jenoside, aharuhukiye imibiri y’abagera ku 36,689.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere, Mberabahizi Raymond avuga ko urwo rwibutso rwahoze ari urusengero rw’abangirikani kuri ubu rumaze kuba ruto.

Ati ”Byabaye ngombwa ko twubaka urundi rwibutso ku ruhande, dusaba ababaye hano kuduha amazina y’abahaguye ndetse no kutubwira amateka ya buri muntu aho kugira ngo bihore bisubirwamo n’ababyumvise.”

Imbaga y'abantu baturutse hirya no hino mu gihugu ihora ijya kwibukira i Ruhanga buri mwaka
Imbaga y’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu ihora ijya kwibukira i Ruhanga buri mwaka

Mberabahizi avuga ko uko imyaka igenda ishira ari ko imibiri y’abantu yangirika, akaba asaba abafite amakuru y’ahaguye Abatutsi bicwaga muri Jenoside kwandikira ubuyobozi kabone n’ubwo umuntu atashyiraho amazina ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Utemera imana sinzi ibyo yaba Arimo nahantu yadukuye kweri! Haaaa; kandi mbona amaherezo abanyarwanda turaza kuyihakanada! Nsigaye numva habaho ibiganiro mpaka kumana! Kuri RBA na kT radio; Ngo nuhagaze neza yitonde atagwa.

fabiyusi yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Yesu kumugereranya n’abazize Jenoside ndumva ari ukurengeera kuko Yesu yatapfuye ahesha abantu ubugingo nanubu kandi aracyariho kuko Yazitse yewe n’abazize Jenoside niwe bakesha kuzazuka Rero kugereranya umuremyi n’ikiremwa ni ugukabya

uwizeye yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Muzehe Tito ni umuhanga ibyo avuga arabizi. Yesu avuga niyo yesu mwene mariya na yizefu abaroma bitiriye ubumana bamaze kumwica bamubambye. Ibyo bibiliya imuvugaho hafi yabyose iramubeshyera nicyo gituma hari nabavuga ko atabayeho ariko amateka arahari yabayeho ari umuntu wumunyabwenge(revolutionaire) uyu yesu w’amateka si imana ntiyapfiriye abantu nkuko amadini abibeshya! Yazize akarengane azira kurwanya ubucakara bw’ubwami bw’abaroma dore ko yanarwanyaga icyitwa idini cyose ariyo mpamvu abafarisayo, abasadukayo nabaroma bamwishe. Mugani wanyu rero ntakwiye kugereranwa n’abacu bazize jenoside kuko twe yesu si uwacu.ajye yibukwa nabenewabo nibo yagiriye akamaro mu muco wabo

Masabo yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Wowe MASABO uribeshya cyane.Nibyo koko Yesu ntareshya n’imana nkuko amadini yigisha (Ubutatu).Ubwe yivugiye ko imana imuruta (Yohana 14:28).Ikindi kandi,nta mana ipfa kandi twese tuzi ko Yesu yapfuye.Nubwo wowe utabyemera,Yesu ntabwo areshya n’abandi bantu.Yabyerekanye azura abantu bapfuye,kandi nawe imana yaramuzuye.Abantu batamwemera,ntabwo azabazura ku munsi w’imperuka kandi ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Iyo bapfuye biba birangiye.

Karake yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Karake ukeneye gusoma ibindi bitabo bitari muri bibiliya! Yesu nta gihamya na kimwe cyerekana ko yazutse. Nibande bahamije ukuzuka kwe? Nugenzura neza urasanga ari intumwa ze cg abandi bamufataga nk’umwami wabo kuko mu myumvire ya kera umwami ntapfa. Kuki yazutse ntabonwe nabantu kdi akiriho yarabonwaga n’abantu batandukany? Kuki atiyeretse abaroma bamwishe n’abandi batamwemeraga? Kuzura uwapfuye byo n’abapfumu barabikoraga siwe gusa! Kuba atandukanye n’abandi simbihakana amateka avuga ko yari umwigisha w’umuhanga. Abatamwemera ntazabazura ibyo niwowe ubyivugiye kuko ntabwo twaremewe kwemera twaremewe kumenya. Kwemera byazanwe n’abaroma cg idini muri rusange. Kwemera si umugambi w’imana ni umugambi kirimbuzi w’abazungu baduhisha ukuri.

Masabo yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ndunganira Mzee Tito Rutaremara.Nibyo koko tugomba kwibuka igihe cyose tukiriho.Ariko kwibuka YEZU no kwibuka genocide,biratandukanye.
YEZU yadusabye kumwibuka kugeza agarutse ku munsi w’imperuka.Abantu batamwibuka,ntabwo azabazura kuli uwo munsi kandi ntazabaha ubuzima bw’iteka.Soma yohana 6:40.Abatamwibuka,bibera mu byisi gusa.Ntabwo bazi ko hari imirimo yasize adusabye gukora.Urugero,uyu murimo wo kubwiriza dukora,yawusabye abakristu bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Abamwizera,bazaba muli paradizo.Icyo gihe,bazajya bibuka gusa abantu babo bishwe,ariko nta mihango izakorwa yo kwibuka.Bible ivuga ko "ibya kera bizaba byavuyeho" nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Non, abatutsi bazize genocide mzee Tito avuga, yashaka kuvuga ko nkuko tutajya twibagirwa Noheri cg pasca, ari nako tutazibagirwa abacu bazize genocide yakorewe abatutsi, kuko bose bazize ubusa!

gf yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka