Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 31 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave, tariki ya 08 Ukwakira 2020 yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33, abapolisi bamufatana amadolari ya Amerika ibihumbi bine na magana arindwi (4,700 $).
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.
Bamwe mu baturage bubakiwe Biogaz mu Karere ka Nyagatare bavuga ko zapfuye bakabura abazisana, abandi batandatu bo bakaba bavuga ko batazi uko bazabona amafaranga yabo bishyuye ntibazubakirwe.
Padiri Amerika Victor yamuritse igitabo amaze imyaka 10 yandika akaba yaravomye inganzo ya Rugamba Sipiriyani ndetse yikorera ubushakashatsi bwe, yandika gitabo cy’amapaji 352 agamije guhanura abashinga ingo kugira ngo bazubake zihame kandi zikomere.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ikipe yo gusiganwa ku magare yitwa Musanze Cycling Club (MCC), aho yitezweho kuzamura impano z’urubyiruko no kurufasha gukora uwo mukino kinyamwuga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umukino w’amagare muri ako gace.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Jacques Tuyisenge yemerewe na mugenzi we Nizeyimana Djuma ko agomba kumuha nimero 9 asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu we akambara nimero 7.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC), iranenga Akarere ka Muhanga kubera icyo yita gukorera ku jisho ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Umuturage witwa Jean Damascene Rutihohora wo mu Karere ka Burera, arishimira urwego agezeho mu mivurire y’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka myinshi, akaba amaze kugarura icyizere cy’ubuzima abikesha ibitaro bya Butaro byamuvuye nyuma y’uko yari yarabaswe no gusenga Nyabingi yari atunze iwe mu rugo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi babiri bashya ba COVID-19, mu gihe abandi 11 bari barwaye bakize.
Umwijima w’umuntu ugira akamaro gakomeye mu gutuma umubiri wose muri rusange ukora neza. Gusa hari ibyo umuntu yagombye kwitaho mu myitwarire ye kugira ngo awubungabunge uko bikwiye. Ni ukuvuga ko hari ibyo yarya bituma umwijima ukora neza, n’ibyo atagombye gufata kugira ngo bitabangamira imikorere myiza y’umwijima we, (…)
Umwe mu banditsi bamenyekanye cyane kubera kwandika ikinamico akaba amaze igihe kirekire yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya, Rukundo Karoli Lwanga, yemeza ko mu bakinnyi b’ikinamico yamenye nta mukinnyi uhiga Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivamvari.
Abacuruzi bato 1,300 bahombejwe na Guma mu rugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Aba bacuruzi ni abo mu mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cyo gusambanya abana no kubakoresha imirimo ivunanye aho mu mezi umunani ashize abana 424 batarageza imyaka 18 batewe inda.
Umutoza w’umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves de Carmo uzwi nka Robertinho wotoje Rayon Sports akayigeza mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederation cup yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gormahia.
Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo yatije Rayon Sports abakinnyi babiri izakoresha mu gihe cy’umwaka umwe
Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka ku bahatanira kuyobora Amerika yatangaje ko ikiganiro cyari guhuza Donald Trump na Joe Biden, tariki 15 Ukwakira 2020 kitakibaye.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuhaboneka cyane muri iyi minsi kugira ngo arangize ibibazo by’umutekano muke biharangwa.
Banki y’abaturage mu Rwanda yateye inkunga ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, inkunga y’ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko impamvu Akarere kasubiye inyuma mu myaka ibiri ugereranyije n’imyaka itanu ishize byatewe n’abakozi bashya kakiriye bagatangira imirimo batarinjizwa neza mu nshingano.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 159 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 30 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Itangazo ry’Umurenge wa Gisenyi Kigali Today yabonye, rihamagarira abantu kwitabira cyamunara y’ihene yibwe mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo, aho umushinjacyaha yasabye ubuyobozi bw’umurenge kuyiteza cyamunara amafaranga agashyirwa mu kigega cya Leta.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ko Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN n’abandi baregwa hamwe bahoze ari abayobozi, baburana bari hanze ya gereza.
Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no guhangana n’indwara (CDC) cyemeje ko coronavirus ishobora no kwandurira mu mwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko gucika kw’ikiraro cya Kabuga bitahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Karama n’uwa Tabagwe.
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), ivuga ko kugeza ubu hakiri icyuho mu ruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda.
Hamaze iminsi hatangwa ibihembo bizwi nka Prix Nobel, icyari gitahiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020 kikaba ari icy’amahoro cyahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM).
Ikigo gifasha abacuruzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (Trade Mark East Africa/TMEA), cyatangaje ko gihangayikishijwe no gutinda kw’ibicuruzwa ku mipaka, aho abashoferi bamara igihe kinini bapimwa Covid-19 banasukura intoki.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batangiye kwitabira guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’, bivugwa ko bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.
Ikipe ya Mukura Victory Sports iherutse gutakaza Bashunga Abouba yaherukaga gusinyisha, yamaze kumusimbuza umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wakiniraga Kiyovu Sports
Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko kubera icyorezo cya Covid-19, abana bapfa bavuka buri mwaka bashobora kwiyongeraho miliyoni ebyiri. Ni mu gihe n’ubusanzwe, buri mwaka habarurwa abana bapfa bavuka bagera muri miliyoni ebyiri ku isi, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Uwitwa Bakundinka Jean Nepo utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Nyagisozi mu Mudugudu wa Rukira mu Karere ka Gatsibo ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akaba akurikiranyweho kwica Ntawuhigimana Diogene wabuze mu kwezi kwa Gatandatu muri 2016.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 134 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 2.
Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bukomeje guhiga bukware udutsiko twiyise Abarembetsi bakomeje kunyura mu nzira zitemeye batunda ibiyobyabwenge bakura mu gihugu cya Uganda, aho kuva muri Werurwe 2020 abagera kuri 4,334 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa batunda ibiyobyabwenge na magendu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, kugira ngo bafashwe, bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo.
Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.
Umusore witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi, arishimira ko intego ye yo gukura abaturage mu bwigunge abahangira umuhanda yamaze kugerwaho, gusa asigarana ikibazo cy’ideni ry’amafaranga y’u Rwanda angana na 2.200.000 umusigiye.
Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, Young Billionaire, Kabwera, n’andi mazina menshi, yatangaje ko yifashishije videwo igaragaramo umusore usa n’uwasinze mu rwego rwo kugaragaza ibibazo biba biri ku isi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje amabwiriza y’ubwirinzi agomba gukurikizwa mu gihe amashuri azaba atangiye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rukuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, hashyizweho abayobozi batanu bagomba kuyobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo n’abasore umunani batera sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli (essence na mazut) nijoro, bakiba amafaranga n’ibindi bikoresho.
Icyiciro cya gatanu cy’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500, zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zasubiye mu gihugu cyazo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika byashimiwe kuba byaragize uruhare runini mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus nubwo bizwiho kuba bifite gahunda z’ubuvuzi zidateye imbere, ibikorwa remezo bya za Leta bidahari, n’aho biri byarasenyutse ibindi bitujuje ubuzirange.
Sosiyete QA Venue Solutions Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yemerera iyo sosiyete gucunga inyubako ya Kigali Arena mu gihe cy’imyaka irindwi.