Kubarura amajwi mu matora yo guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika biragana ku musozo, aho hasigaye kubarura muri leta enye hakamenyekana utsinda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), cyatangije gahunda yo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’amabuye y’ubwubatsi, ndetse n’ibikomoka ku nkoko n’ingurube hamwe n’ibiribwa by’ayo matungo.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.
Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda bamusanze yapfiriye hafi y’urugo rwe ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, dore ko nta kimenyetso cyagaragaye ku mubiri we ko yaba yishwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 18 bashya banduye COVID-19, naho abandi 10 mu bari barwaye bakaba bakize.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umwuka, Paula White-Cain, avuga ko abamalayika baturutse muri Afurika no muri Amerika y’Epfo bakaba baje gufasha Donald Trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n’uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Rukundo Emmanuel. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gatsibo barifuza ko mu marembo ya Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’amateka mabi y’ubwicanyi bwabereye muri iyo Kiliziya.
Mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize, hari iyavugaga ku burwayi bwo mu nda buterwa n’amafunguro ahumanye. Mu nkuru ikurikira murasobanukirwa n’uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 uwitwa Musabyimana Veneranda w’imyaka 58 y’amavuko aravugwaho kuba yishe umugabo we Munyakaragwe Jean de Dieu w’imyaka 65 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.
Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uburyo bizatunga abanyeshuri n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi.
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsinda Interforce yavuze uko abona Kwizera Pierrot ndetse na rutahizamu mushya bakuye muri Nigeria
Ibitaro bya Gatonde Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, bigeze ku kigero cya 99% byubakwa, aho byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi ijana na bitandatu na magana atandatu na mirongo inani 106,680 bitarenze muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bari mu munsi wa kabiri wo kubarura amajwi. Umukandida w’Abademokarate, Joe Biden, akomeje kuza imbere aho muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 ageze ku majwi 264 mu gihe uwo bahanganye Donald Trump we afite amajwi 214.
Umuhanzi Mexance Irakunda yaririmbye indirimbo yise “Niyibigena” agamije kwigisha abantu bose ko nta muntu uhitamo ubuzima avukiramo kandi ko ubuzima buhinduka igihe cyose bitewe n’uko umuntu yabukoresheje.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abaturage b’akarere kose kwitabira gahunda yo kuzirika ibisenge by’inzu aho bubatse batazirika neza kugira ngo hirindwe ibiza bitunguranye bisenya inzu kubera imvura.
Nyuma y’uko Kaminuza yigishaga ibyerekeranye n’icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM) itangarije ko ifunze imiryango, bamwe mu bayigagamo batangaje ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya aho bazerekera n’uko bazishyurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 12 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.
Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Rubavu buravuga ko ibyo bigo byatangiranye ingamba zibirinda kugwa mu bihombo nk’ibyo byaguyemo ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yemereye abamotari ko buri wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo, ufite ikibazo wese azajya ajya kukimugezaho akamufasha kugikemura.
Mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, ubuyobozi bwazindukiye mu mukwabu wo gushakisha abana banze gusubira ku ishuri, bafata abana 85 ndetse bashakisha n’ababyeyi babo basinyira ko nta mwana uzongera kujya mu isoko igihe abandi bagiye kwiga.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yashyiriyeho abakiriya bayo inguzanyo yise ‘BPR Home Loan’, igamije kubafasha gutunga inzu zabo bwite.
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga arashinja Kompanyi icuruza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (Mobisol) kumushyirisha ku rutonde rwa ba bihemu (CRB) ku buryo adashobora kubona inguzanyo muri banki.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza gufungwa, mu gihe urubanza aregwamo uburiganya no kunyereza umutungo rwagombaga kuburanishwa ku tariki 5 Ugushyingo rwimuriwe ku itariki 27 Ugushyingo 2020.
Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko ku itariki ya 31/10/2020 agahita atoroka, yafashwe mu gitondo cyo ku wa 04/11/2020.
“Guharanira kuba indashyikirwa, kuba umuyobozi utanga urugero rwiza, kuba umufashamyumvire n’icyitegererezo cyiza, kuba mwiza mu buryo bwose, kumenya kwirenga”. Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe nk’umukobwa watsinze neza cyangwa kuba Inkubito y’Icyeza bivuze iki kuri wowe’? – (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 40 y’amavuko wabyawe na se witwa Bingiwiki na nyina witwa Nyirabakarani.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasobanuye impamvu rutahizamu Sugira Ernest atakomeje imyitozo mu ikipe y’igihugu, ahubwo akagaragara muri Rayon Sports.
Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru bibaza igihe ibiciro bagenderaho bizakosorerwa bigashyirwa ku mafaranga 21 kuri kilometero, nk’uko byagenwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), tariki 21 Ukwakira 2020.
Koperative Umwalimu SACCO itangaza ko ibigo by’amashuri bitanu byonyine ari byo byamaze gufata inguzanyo y’ingoboka muri gahunda yiswe ‘Iramiro’, yashyizweho hagamijwe gufasha abarimu bo mu mashuri yigenga mu mibereho, mu gihe akazi kari karahagaze kubera Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho umunani bakaba bakize.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Vladmir Bosniack, yahamagaye abakinnyi 19 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2021.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanye na RBA amasezerano y’imyaka itatu, yo kwerekana amarushanwa ategurirwa mu Rwanda.
Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.
Nyuma y’amezi arindwi amashuri afunze kubera icyorezo cya Covid-19, kuva ku wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, amashuri yarafunguye kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko akaba agomba kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bakinira ikipe ya UTB n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball barasaba abantu guhindura imyumvire ivuga ko abakinnyi b’abagore bakora imyitozo myinshi bashobora gutakaza uburanga bikanabagiraho ingaruka zo kubura abo barushingana.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki 04 Ugushyingo, igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse.
Abanyeshuri basubukuye amasomo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bari barambiwe kuguma mu rugo, bagasaba ko Leta yanashyira imbaraga mu gufasha ababuze ubushobozi n’abagiye mu mirimo ntibabashe kugaruka ku mashuri.
Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse (…)
Bwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko nyina yarwaye mu mpera za 2013 kugenda bikamunanira.
Ibiganiro byahuje Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, byanzuye korohereza abakozi, abarwayi n’abanyeshuri kwambuka umupaka mu gihe imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.
Mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje gukora imyitozo, abakinnyi batatu basezerewe mu gihe haheruka kwinjiramo aba APR FC ndetse n’abakina hanze
Amanota uturere twagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020, yashyize uturere tune two mu Ntara y’Amajyepfo mu myanya itanu ya mbere, binyuranye no mu mihigo iheruka, aho uturere two mu Majyepfo twarwaniraga mu myanya ya nyuma.
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze amaezi asaga umunani badakina basubukuye imyitozo, ku kibuga basanzwe bakoreraho mu Nzove
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, impunzi 620 z’Abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, byaba mu bukungu, igisirikare, n’ibindi byinshi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, Abanyamerika baratora uzabayobora mu myaka ine iri imbere.