Tom Close avuga ko ubuganga butazatuma areka umuziki

Abakunzi ba Tom Close bakomeje kwibaza niba azakomeza gukora umuziki cyangwa azahitamo gukora inshingano ze mu rwego rw’ubuzima gusa.

Tom Close avuga ko kuba ari umuganga bitazamubuza gukomeza kuririmba
Tom Close avuga ko kuba ari umuganga bitazamubuza gukomeza kuririmba

Thomas Muyombo uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, we avuga ko nubwo afite inshingano nyinshi agomba kwitaho, zaba iz’urugo ndetse n’akazi aho akora mu rwego rw’ubuvuzi, atazigera areka gukora umuziki.

Uwo muhanzi asaba abakunzi be kudakuka umutima kuko umuziki ari kimwe mu bigize ubuzima bwe bityo ko atawureka.

Agira ati “Ntibagire ikibazo kuko ndacyari umuhanzi nubwo hari n’izindi nshingano zindeba. Maze igihe kinini mbangikanya kwandika ibitabo, kwita ku muryango n’akazi gasanzwe, ubu rero nta cyambuza kuririmba kuko byose bisaba gutegura”.

Tom Close yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye muri 2005, yaje gukora itsinda ryari rigizwe na bagenzi be bane bitwaga Afro Saints. Album ye ya mbere yayisohoye muri 2008 akaba yarayise “Kuki”.

Yaje gukora izindi album enye (4) hagati yumwaka wa 2008 na 2013 harimo indirimbo nk’izitwa Si Beza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Mbabarira Ugaruke n’izindi.

Tom Close ari mu bafite amazina akomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat, Dancehall, Pop na R&B. Yakoranye n’abahanzi nyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga barimo Sean Kingston, Radio na Weasel n’abandi.
Tom Close ubundi umwuga we n’ubuganga, tariki 14 Ugushyingo 2020 akaba yaragizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (NCBT), uwo mwanya akaba yarawuhawe nyuma y’amezi umunani akuriye urwo rwego mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka