Mbuye: Ingobyi y’ababyeyi bahawe izoroshya gahunda yo kubyarira kwa muganga

Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Mbuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bashimira kuba Leta yarabageneye ingobyi y’ababyeyi bakaba batazongera kujya babyarira mu nzira cyangwa ngo babe bahura n’ikibazo cyo gupfa babyara kuko igiye kujya ibafasha kugerera ku gihe ku bitaro bikuru.

Ingobyi y'ababyeyi bahawe izabarinda kubyarira mu nzira cyangwa gupfa babyara
Ingobyi y’ababyeyi bahawe izabarinda kubyarira mu nzira cyangwa gupfa babyara

Ibyo babivuze nyuma y’uko tariki 06 Mutarama 2021, Akarere ka Ruhango gashyikirije iki kigo nderabuzima, imbagukiragutabara izajya ikoreshwa mu kohereza ababyeyi n’indembe mu bitaro by’Intara bya Ruhango biherereye mu Murenge wa Kinazi, ahari intera y’ibirometero 27 uvuye aho icyo kigo nderabuzima cyubatse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko Umurenge wa Mbuye urimo ibigo nderabuzima bibiri, bikaba byagoranaga kubona imodoka ibifasha kugeza indembe n’ababyeyi ku bitaro bitanga ubuvuzi bwisumbuyeho kuko biri kure, kandi hakaba haboneka abantu benshi bakeneye ingobyi y’abarwayi kuko ari wo murenge utuwe cyane kurusha indi mu Karere.

Agira ati “Mbuye ituwe n’abantu benshi bagera hafi ku bihumbi 50 mu gihe usanga indi mirenge ifite nk’abaturage babarirwa mu bihumbi 20, ibyo biterwa n’uko haba imirima yera cyane bigakurura abaza kuhakorera ngo bashake ubuzima. Natwe rero tugomba kubafasha kwivuza igihe barwaye”.

Habarurema avuga ko iyi ngobyi y'abarwayi yahawe ikigo nderabuzima cya Mbuye ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta yitaye ku mibereho myiza y'abaturage
Habarurema avuga ko iyi ngobyi y’abarwayi yahawe ikigo nderabuzima cya Mbuye ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta yitaye ku mibereho myiza y’abaturage

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko hari igihe ababyeyi babyariraga mu nzira bajya ku bitaro by’Intara bya Ruhango, cyangwa bagakererwa kugera aho bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.

Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today avuga ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabumvise bakabagezaho imbangukiragutabara basabye kuko bizabaruhura kubyarira mu nzira cyangwa gupfa babyara.

Agira ati “Kugera ku bitaro bya Ruhango byasabaga gukora urugendo runini bigatuma umubyeyi yabyarira mu nzira ataragera kwa muganga, akabyara umwana unaniwe, bikaba byanaviramo bamwe gupfa”.

Usibye kuba abakenera serivisi kuri icyo kigo ndearbuzima bavuga ko bishimiye kuba babonye inyunganizi mu rugendo, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima na bwo buvuga ko byari bigoranye kubona uko bafasha umurwayi igihe bikomeye haba ku murwayi nyirizina cyangwa abakora kwa muganga bamwitaho.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mbuye avuga ko hari igihe bagiraga ikibazo gikenera imodoka bigasaba kujya gutira abaturage cyangwa imodoka y’umuyobozi w’Umurenge bikaba byabangamira uhabwa serivisi z’ubuvuzi kubera gukererwa kubona ubwo bufasha.

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mbuye avuga ko bajyaga batira imodoka z'abaturage kugira ngo bageze abarwayi kwa muganga
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mbuye avuga ko bajyaga batira imodoka z’abaturage kugira ngo bageze abarwayi kwa muganga

Agira ati “Umubyeyi burya aratungurana ntiwamenya igihe cye uko kegereza hari igihe yakeneraga kujya ku bitaro byisumbuye, bikaba ibibazo igihe duhamagaye imbangukiragutabara tugasanga yagiye ahandi bigasaba ko tujya gutira imodoka abaturiye ikigo nderabuzima umubyeyi akaba yahagirira ibibazo”.

Hari hashize iminsi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asuye Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bimwe mu bibazo bari bamugejejeho bikeneye ubuvugizi hakaba harimo n’ikibazo cy’ingobyi y’abarwayi bari bakeneye. Kuba bayihawe basanga ari inyungu bakuye mu ruzinduko abayobozi mu nzego nkuru za Leta bagirira hirya no hino basura abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka