Huye: Bananiwe gusakara amashuri kubera ikibazo cy’amashanyarazi adahagije

Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.

Iyi nyubako byararaniranye ko isakarwa kubera ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udahagije
Iyi nyubako byararaniranye ko isakarwa kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije

Ubundi iri shuri ribanza rya Nyanza riri kubakwaho inyubako ya ‘etaje’ izaba irimo ibyumba by’amashuri umunani. Abana baje gutangira basanga hari ibyumba by’amashuri bine bari basanzwe bigiramo byabaye bishyizwemo ibikoresho byo kubaka, ibyo ni ibyuma byo gukora igisenge, amabati na sima.

Ibi byatumye amashuri yari asanzwe yigirwamo agabanuka ku buryo byabaye ngombwa ko hari aho usanga abana batatu cyangwa bane bicaye ku ntebe imwe. Ibi kandi n’ubwo binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, iri shuri ribona nta kundi ryabigenza kuko na none ritabuza abana kwiga.

Ubu ryanatangiye gutekereza gukora ku buryo abana bo mu mwaka wa kane baba bagabanyijwemo ibice bibiri, kimwe kikazajya cyiga mu gitondo, ikindi nimugoroba.

Ibyumba bimwe by'amashuri byabaye ububiko bw'ibikoresho
Ibyumba bimwe by’amashuri byabaye ububiko bw’ibikoresho

Umuti urambye kuri iki kibazo ni uko inyubako ya etaje bari kubaka yarangira, kuko ibyumba umunani biyigize byakwiyongera kuri bine byabaye bishyizwemo ibikoresho.

Na none ariko, n’ubwo ubuyobozi bw’iri shuri bwatekerezaga ko mu byumweru bibiri gusa uhereye ku itariki ya 18 Mutarama 2021 baba barangije kuyubaka, hanyuma abana bakabona ubwinyagamburiro, babangamiwe no kuba hashize igihe kinini barananiwe gusakara kubera ikibazo cy’amashanyarazi.

Winifrida Barenzaho uyobora iri shuri, ati “Twagize ikibazo cy’umuriro mukeya cyatumye gusudira ibyuma by’igisenge bidashoboka. Abakozi ba REG bamaze iminsi baza kudufasha ariko na n’ubu ntibirakemuka. Ntabwo tuzi inama batugira kugira ngo tubashe gusakara.”

Icyo kibazo gituma abana bicara batisanzuye
Icyo kibazo gituma abana bicara batisanzuye

Ubundi uyu muyobozi yifuza ko REG yagaragaza ikibazo nyakuri gituma amashanyarazi ahagije atagera kuri ririya shuri, yabona bitashoboka ikaba yabivuga maze ubuyobozi bw’Umurenge bukavugana na rwiyemezamirimo, akifashisha moteri itanga amashanyarazi.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko bari gushaka uko bakongera uwo muriro.

Iyo nyubako ya etaje iri kubakwa ku ishuri rya Nyanza niyuzura, hazakemuka ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, bazagira n’icyumba cy’abarimu, bagire isomero ndetse n’aho abanyeshuri bigira ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubabwire banakemure ikibazo kiri muri uwo Murenge n’ubundi wa Huye mu mudugudu wa KASERAMBA aho abaturage bamaze imyaka itatu bariguriye amapoto bakayashinga ariko REG ikaba yaranze kubaconnectinga amapoto akaba agiye gusaza adakoze icyo yaguriwe ngo bahabwe umuriro.

Juhan ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka