Petero Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yakatiwe gufungwa uburundu, nyua y’uko urukiko rwo mu Burundi rumuhamije ibyaha bine bifitanye isano n’urupfu rwa Ndadaye Merchior, na we wayoboye u Burundi.
Iyo uri mu Mujyi wa Kigali uva cyangwa ujya i Nyabugogo, biragoye ko wagera aho ujya utumvise bavuga kwa Rasta. Ni ahantu hamamaye kubera gukora inyunganirangingo ndetse haba ahantu ho kwifata neza.
Hashize iminsi hasohoka indirimbo zitandukanye, abazumva bakavuga ko harimo amagambo y’ibishegu cyangwa se amagambo y’urukozasoni, abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye ahubwo ko ari imyumvire y’abantu itandukanye.
Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert, yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’ab’u Burundi baziranye cyane, ku buryo ibibazo bagirana babyikemurira bitagombeye ko hari umuntu ubajya hagati.
Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.
Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwandanda Dr. Vincent Biruta n’uw’u Burundi Albert Shingiro, bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, avuga ko umuryango ari ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye, ariko yajegajega n’igihugu kiba kijegajega.
Umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Cap Vert wagombaga kuba tariki 13/11/2020 muri Cap-Vert wamaze kwigizwa imbere ho iminsi ibiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020, yemeje politiki yo gufasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugena amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri (duo practice) aho ashobora gukorera ibitaro bibiri bitandukanye.
Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Mbere muri Kigali Arena, ikipe ya REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 90 kuri 82.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 18 bashya banduye COVID-19, naho abandi 14 bakaba bakize kuri uwo munsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia n’intumwa ayoboye basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bugiye gukorana n’amakipe atatu yo mu Buholandi, ku bufatanye na Masita baheruka gusinyana amasezerano
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igiye gushyikiriza Umuryango w’Abibumbye (UN), raporo y’ibyakozwe kuva muri 2015 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko u Rwanda rwabisabwe.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Consolée Mukamana w’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko kuba mu itsinda rimwe n’abo bahuje ikibazo cy’ubukene bukabije, byamubashishije kubuvamo.
Minsitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko atewe impungenge no kuba indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Jerusalema’ irimo gutuma abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu duce tuberamo ibikorwa by’imyidagaduro.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, uvugwaho kuba yaramburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.
Abaturage bo mu Karere ka Huye babarizwa mu isibo ya mbere yo mu Mudugudu wa Ngoma ya Mbere mu Murenge wa Ngoma, bashimye kuba abantu bazashyirwa mu byiciro by’ubudehe n’inteko z’abaturage.
Nyuma y’icyumweru kirenga bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bamaze guhabwa akaruhuko k’icyumweru kimwe bakazabona kongera kuyisubukura
Gateka Filly Chersy, igisonga cya mbere cya Miss Bright muri INES-Ruhengeri, yinjiye mu mwuga wo gukina filimi z’uruhererekane, akaba yaratangiriye ku yitwa ‘Ikiriyo cy’urukundo’ akinamo ari umugore w’umukire w’umunyampuhwe, akaba ari na we inkuru y’iyi filimi ishingiyeho.
Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa nyafurika ya 2020/2021
Ikipe ya Patriots BBC iheruka gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, yasubukuye shampiyona ya Basketball itsinda Espoir BBC amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho abandi 15 bakaba bakize kuri uwo munsi.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Susa Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, baganiriye na Kigali Today, bishimiye impinduka zakozwe na Leta mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.
Yari yicaye mu biro by’umuryango yashinze w’abagore baharanira ubumwe (WOPU) mu Gakiriro ka Gisozi ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, yumva umuntu w’inshuti ye aramuhamagaye ati “Félicitation Epiphanie, ubaye Senateri”!
Ku wa tariki 15 Ukwakira 2020, Google yatangaje uburyo bushya abayikoresha bazajya babona indirimbo batibuka amazina,c yangwa amagambo yazo ngo bazishakishe, ahubwo bo bagasigimba cyangwa se kunyigimba (kuririmba utabumbura umunwa), google ikabafasha kuzishakisha.
Abarobyi b’isambaza n’amafi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bakorera, bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abagura isambaza n’amafi baroba.
Imbuto z’igiti cya Moringa zikize cyane kuri vitamine C, ni cyo gituma izo mbuto ari nziza mu kongerera umubiri ubudahangarwa nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Nsanzimana Protais w’imyaka 38, akora inzoga zitujuje ubuziranenge. Yafatiwe mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Nyarutembe mu Mudugudu wa Kibere. Uwo mugabo yafashwe tariki ya 15 Ukwakira 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 104 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya batandatu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, rwafashe Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka.
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hemejwe ko Gicumbi na Heroes zimanurwa, ikibazo cy’abanyamahanga nticyavugwaho
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rutangaza ko gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yiswe ‘Generation 2’, yagombaga gutangira muri Gicurasi uyu mwaka yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma idatangira gukoreshwa.
Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, akaba icyamamare mu muziki, yatangaje ko Leta ya Museveni iriho ikora uko ishoboye ngo ataziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda, mu matora azaba mu ntangiriro y’umwaka wa 2021.
Abayobozi mu nzego z’ibanze basaga 70 bo mu turere dutanu mu ntara zinyuranye, barishimira ubumenyi bungutse bemeza ko bagiye gukora impinduka mu miyoborere, barushaho gutanga serivise ikwiye mu baturage.
Uruganda rwa Skol ku bufatanye n’umuryango FXB Rwanda, basoje gahunda y’imyaka itatu bari bamaze bafasha imiryango 60 yo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, muri gahunda zo kuva mu bukene bakiteza imbere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatantaje ko rwafashe Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Karwera Peruth, ubwicanyi bakoze tariki ya 16/10/2020 bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.
Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga binubira ko guhera mu mwaka wa 2009 basumbanyijwe n’abigisha mu mashuri yandi, byageze n’aho bagenzi babo bazamurwa mu ntera ariko bo na n’ubu ntibarabikorerwa.
Umukambwe w’imyaka 74 wo muri Leta ya Tamil Nadu mu Buhinde washyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye, yashizemo umwuka nyuma y’akanya gato bamuvanye mu isanduku ikonjesha imirambo itegereje gushyingurwa.
Amategeko yashyizweho mu gihe cyo gukoloniza u Rwanda na nyuma yaho gato, yatumye abaturage b’icyo gihe bahabwa ibyangombwa muri iki gihe umuntu yafata nk’ibisekeje cyangwa bitangaje.
Ubucuruzi bw’utubari ni imwe muri serivisi zahagaritswe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Nubwo bimeze bitya ariko, hari bamwe bize uburyo bwo kurema utubari aho tutemewe, haba mu ngo z’abantu, ahakorerwaga ubundi bucuruzi ariko nyuma hagahindurwa ibisa n’utubari, binyuranyije n’amabwiriza.
Uwizeyimana Evode uri mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, avuga ko umuntu adakwiye gusanishwa n’amakosa runaka yaguyemo, ko ahubwo hakwiye kurebwa uburyo akosora ayo makosa.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.