Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 32 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Icyo gishushanyo mbonera gikubiyemo amakuru atuma abaturage bamenya uko bitwara muri buri gice cy’ubuzima bwa buri munsi, ariko cyane cyane abakora ubuhinzi, kugira ngo bakumire ibura ry’ibiribwa mu myaka 30 iri imbere ndetse no gukomeza.
Ikigo cy’imari cyitwa Zigama CSS gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, cyagabanyije inyungu ku bashaka inguzanyo zo kubaka inzu ya mbere yo guturamo.
Izina Ryambabaje Alexandre ni izina rizwi mu Rwanda nk’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi ariko kandi akaba azwi cyane nk’umwalimu w’imibare muri Kaminuza akaba n’umuhanga mu gukina Volleyball.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko Nyanza yavuye ku mwanya wa 30 ikaza kuwa 5 mu kwesa imihigo, kandi ko ibyagezweho babikesha ubufatanye, dore ko nta visi meya w’imibereho myiza bari bafite guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2020.
Ubuhamya bwa Nyampinga(izina ritari irye nyaryo) bwumvikanisha ukuntu bitera isoni gusoba cyangwa kunyara ku buriri kandi uri umuntu mukuru urengeje imyaka cumi n’umunani(18). Kuri we, ngo ni ikibazo yumva kimukomereye cyane kandi agerageza uko ashobora ngo birangire ariko ntibimukundire.
Abaturiye inkengero z’imihanda ya kaburimbo yatunganyijwe mu makaritsiye amwe n’amwe yo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko niba nta gikozwe ngo inzu zabo zisanwe, bishobora kuzabagiraho ingaruka zirimo no kuba zabagwaho.
Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangiye umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abagore mu gusiganwa ku magare, aho ku ikubitiro iryo shyirahamwe ryamaze guhugura abakobwa 11 mu bukanishi bw’amagare akoreshwa mu masiganwa.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’aba Cap-Vert, baraye bageze mu Rwanda baje mu ndege imwe, aho bafitanye umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 43 bashya banduye COVID-19, naho abandi 19 mu bari barwaye bakize.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, bongeye guhamagarira urubyiruko rufite imishinga itanga ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere, kwitabira amarushanwa.
Abayobozi bashinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baremeza ko amatora yagenze neza cyane mu mateka y’igihugu, ndetse bamaganira kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi.
Mu rukiko uregwa n’urega baba bafite uburenganzira bwo kugaragara mu rukiko mu iburanisha ku kirego cyatanzwe. Uregwa ahabwa ubutumire buba bukubiyemo icyaha gikurikiranywe, itegeko rigihana n’urukiko rwaregewe, ahantu, umunsi n’isaha by’iburanisha.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles. Barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface bagahita bacika.
Umugabo witwa Gandika Jean Bosco utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Kiyovu, yagejeje ikirego kuri Polisi y’igihugu ayisaba ko yamufasha gukoresha imodoka ye, yagushijwe n’umupolisi.
Jean-Louis Karingondo, Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avuga ko RRA igiye gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone.
Ikigo ‘Enviroserve Rwanda’ gishinzwe gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubutabire bishaje, cyashyize mu Karere ka Rubavu ikusanyirizo ry’ibikoresho bishaje byari bisanzwe bivangwa n’indi myanda bikaba byagira ingaruka ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu.
Inama mpuzamahanga yiswe ‘Ubuntu Symposium’ y’Imiryango iharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo ku isi, (MenEngage Alliance), ku wa Kabiri wiki cyumweru yihariwe n’urubyiruko ruvuga ko mu minsi izaza abagabo batazaba bafite imirimo y’urugo banga gukora.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buratangaza ko bwiteguye gukemura ibibazo byose bizagaragara igihe amasomo ku banyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri bazaba basubiye kwiga.
Hashize iminsi havugwa abatuye mu Mujyi wa Kigali badohotse ku isuku, ubundi ari yo yarangaga uwo mujyi, abatubahiriza amabwiriza y’isuku rero ngo bakaba bagiye kujya bahabwa ibihano bikarishye kugira ngo bikosore.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mohamed yatangaje ko umukinnyi Ishimwe Kevin uheruka guhagarikwa by’agateganyo, yanirukanywe burundu kubera imyitwarire mibi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho izakina na Gormahia yo muri Kenya yatsinze umukino wa gicuti yakinnyemo na Sunrise FC ibitego 2 kuri 1, Gasogi United na yo itsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho mu bari barwaye ntawakize.
Byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, bibera aho uwo mwana n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Rwempasha, Akagari ka Rwempasha, Umurenge wa Rwempasha.
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru, Amavubi, inganyije na Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike ya CAN 2021.
Nyuma y’iminsi umunani ari mu bitaro, umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yavuye mu bitaro yari arimo mu mujyi wa Buenos Aires, aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu barimo n’abapolisi babiri, bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwaka ruswa mu bashaka serivisi zo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).
Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.
Mu Rwego rwo gufasha abayigana kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga, ndetse no kwishyura serivisi zitandukanye umuntu atavuye aho ari, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yerekanye ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’.
Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ,Furere Wellars, avuga ko umwana wahohotewe agaterwa inda aba agifite uburenganzira nk’abandi bana ndetse n’agaciro mu muryango.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe Nteziryayo Charles w’imyaka 40 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 34, bafatanywe imishandiko y’impapuro bagiye kuziha umuturage bamwizeza ko bagiye kumuvunjira mu madorali ya Amerika.
Umuhanzi Platini P uherutse gushyira hanze indirimbo ye nsha yitwa ‘Atansiyo’, yagaragaye ku mafoto ari kumwe na Shaddyboo, avuga ko abantu bamuvuga uko atari.
Umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo (AKWOS) watangiye igikorwa cy’amahoro gifite intego nyamukuru yo kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwo gukemura amakimbirane mu miryango, kubaka amahoro arambye no kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko byagaragaye ko amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka zikomeye (…)
Ubu umuntu uri mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashobora kugura ifi yaturutse mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akayigura ikiri nzima, yoga mu mazi uko bisanzwe nk’uko yaba iri mu kiyaga.
Habyarimana Abdul Karim ni umugabo w’imyaka 35, wakunze umukino wa skating awubonye kuri televiziyo, gusa aho yavukiye mu gihugu cy’u Burundi uwo mukino ntiwari uzwi cyane, bityo ntiyumve uko azawiga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, umutoza atanga icyizere cyo kuza kwitwara neza mu mukino utegerejwe kuri uyu mugoroba
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 50 bashya banduye COVID-19, abakize ni baridwi, naho uwapfuye ni umwe.
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza kurusha abandi, umwe umwe muri buri Karere.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.