Rubavu: Inzu yararagamo abanyeshuri yafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutura, inzu iraramo abakobwa yafashwe n’inkongi ibikoresho by’abanyeshuri bihiramo nubwo hari ibyo bashoboye gukuramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nyiransengimana Monique, yabwiye Kigali Today ko nta munyeshuri wahiriyemo kandi ko bari gusubiza ibintu mu buryo.

Nyiransengimana avuga ko iyi nkongi yadutse mu rukerera kandi ko bataramenya icyayiteye. Agira ati "Abatekinisiye n’ubu baracyashaka icyateye inkongi kitaramenyekana."

Akomeza avuga ko barimo guhumuriza abanyeshuri no kugenzura ibyangiritse. Ati "Hari ibyangiritse ariko hari ibyo abanyeshuri bakijije, twatangiye imirimo yo gusana kugira ngo abanyeshuri bakomeze kubona aho kuba."

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bukomeje gufasha abanyeshuri kwirinda icyorezo cya COVID-19, nk’uko uyu muyobozi w’Umurenge yakomeje abisobanura, ati "Ubu twabazaniye udupfukamunwa kandi turakomeza kubabwiriza kwirinda icyorezo cya COVID-19."

Ange Mukamunana ushinzwe uburere bw’abakobwa muri icyo kigo avuga ko nta munyeshuri wahiye, cyakora ngo iyi nkongi yamenyekanye mu rukerera ubwo umwe mu banyeshuri yabyutse agiye kwitunganya ngo ajye gusubiramo amasomo akabona inkongi akabyutsa abandi bagashobora gusohora ibikoresho bagahunga.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iyi nyubako yahiye yarimo abanyeshuri babarirwa muri 220 kandi ibikorwa byo gusana byatangiye, kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka