Amajyaruguru: Batinya Polisi aho gutinya COVID-19

Mu gihe Leta ikomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baturage bakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza, bigatuma bahunga Polisi kubera gutinya ibihano.

CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Amajyaruguru
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru

Abo baturage biganjemo urubyiruko aho bakunze kuba bahagaze mu dusantere tw’ubucuruzi, abandi batembera mu mihanda inyuranye rimwe na rimwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamwe baba batambaye udupfukamunwa ndetse batahanye intera yagenwe hagati yabo, dore ko usanga abenshi bari mu ngendo zitari ngombwa.

Ubwo Polisi yazengurukaga mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, igenzura uburyo gahunda yo kubahiriza amabwiriza ishyirwa mu bikorwa, mu umuhanda uturuka mu mujyi wa Musanze werekeza i Butaro mu gace k’akarere ka Burera mu murenge wa Gahunga n’udusantere twegereye uwo muhanda hagaragaye abaturage bacunga ko imodoka ya Polisi iza ubundi amaguru bakayabangira ingata.

Aho imodoka ya Polisi yageraga hose igashaka guhagarara ngo hatangwe ubutumwa kuri COVID-19, ntibyaboroheye kubona abaturage kuko abenshi bahungaga batinya ko Polisi yaba ije kubahanira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abageragezaga gutinyuka ntibiruke, babwiye Kigali Today ko abaturage benshi batarumva neza ububi bwa COVID-19 bagahitamo kurenga ku mabwiriza ya Leta, ari yo mpamvu iyo babonye Polisi bahitamo kwirukanka ngo badahanwa.

Senzoga avuga ko abatubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bo babona Polisi bakiruka
Senzoga avuga ko abatubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bo babona Polisi bakiruka

Uwitwa Senzoga Naphtal ati “Abari kwiruka ni abatubahirije amabwiriza Leta idusaba bagahitamo guhunga mu gihe babonye Polisi kugira ngo badahanwa, ariko birababaje kuba hari abantu badatinya iki cyorezo kirimo guhitana abantu”.

Mukamusoni ati “Nkubu mpuye na Polisi niyambariye neza agapfukamunwa ntabwo nakwiruka, ariko mu gihe nakibagiwe mpitamo kwiruka ntinya biriya bihumbi 10 bari kuduca. Polisi tugomba kuyitinya nyine, none wakomeza kuyiyamamaza imbere utubahirije ibyangombwa ntigutware, ibihumbi icumi by’iki gihe byava he?”

Nsekanabo Jean Baptiste “Ati Ikibazo ni ukutubahiriza amabwiriza Leta iduha, ni byo koko nanjye nahoze mbona abasore hano mu gasantere bahunga Polisi aho kubahiriza ingamba zatanzwe, kandi kwirinda corona biroroshye”.

Uretse kubona Polisi bagahunga, abo baturage kandi barabona n’umuntu uje ubasanga bamenya ko ari umunyamakuru bagahunga.

Abo baturage bagerageza kubahiriza ibyo Leta ibasaba baranenga bagenzi babo bakomeje gutinya Polisi aho gutinya COVID-19, bakavuga ko udatinya icyo cyorezo afatwa nk’injiji.

Abaturage batinya Polisi aho gutinya Covid-19
Abaturage batinya Polisi aho gutinya Covid-19

Senzoga arongera ati “Ni ubujiji, ubwo bujiji ahubwo babureke bakurikize amabwiriza, Polisi icyo ikora ni ukurengera inyungu zacu ngo bucye turi bazima none dukomeje kuyinaniza, ni ubujiji rwose, ubu se ko munsanze hano mu murima tukaganira murantwara ngo hari ikosa mfite?”

Mukabarinda Esther ati “Rwose aba bapolisi mvuze ko hari umuntu bagirira nabi naba mbabeshyeye, nta muntu bakubita cyangwa ngo babwire nabi, gusa kubatinya nyine ni uburyo bwo gutinya amafaranga ibihumbi 10 baduca. Dukwiye kugira imyumvire yo gufata Corona nk’indwara mbi kandi yica, twubahirize amabwiriza duhabwa n’abayobozi bacu”.

Abo bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barasabwa kudakorera ku jisho bacungana na Polisi bakayifata nk’igisubizo aho kuyifata nk’ibazo, nk’uko CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.

Ati “Mu by’ukuri abarenga ku mabwiriza bahunga Polisi baracyahari, ntabwo kubona umupolisi ukirukanka ari cyo gisubizo cyo gukumira no kwirinda COVID-19, ahubwo turabasaba ko umuntu wese agomba kumva ko COVID-19 ari ikibazo, agakora ibishoboka byose akubahiriza amabwiriza”.

Ati “Ntabwo kwirukanka uvuga ko uhunze umupolisi ari byo byatuma COVID-19 itagufata, ahubwo hahandi wirukankiye ni na ho ugenda usanga iyo ndwara. Nta mpamvu yo gukorera ku jisho, nta mpamvu yo kumva ko umupolisi ari ikibazo ahubwo ugomba kumva ko ari igisubizo”.

Mu Rwanda kugera ku wa gatatu tariki 21 Mutarama 2021, abantu 12,170 bamaze kwandura COVID-19, muri bo 7,973 bakaba baramaze gukira, ikaba imaze guhitana abantu 162.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka