Umubyeyi w’umuhanzi Christopher yitabye Imana
Umubyeyi witwa Gahongayire Marie Mativas yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2021 azize uburwayi.
Gahongayire ni nyina w’Umuhanzi Muneza Christopher, umwe mu bazwi cyane mu Rwanda ukora indirimbo ziri mu njyana ya RNB.
Iyo nkuru y’incamugongo yababaje abiganjemo abafana b’uyu muhanzi ndetse n’abo bahuriye mu bikorwa bya muzika.
Bamwe mu biganjemo abahanzi bihanganishije Chrisropher, babinyujije mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Christopher yamenyekanye cane mu ndirimbo zirimo amagambo y’urukundo zatumye agira abafana benshi biganjemo ab’igitsina gore.
Yatangiye kumenyekana mu muziki kuva muri 2011 akorana n’inzu ifasha abahanzi (Label) yitwa Kina Music, ayimaramo imyaka itandatu, nyuma yahoo muri 2016 ahagarika amasezerano y’imikoranire na Kina Music atangira gukora umuziki ku giti cye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Muneza pore kd turagukunda twe nkabafana bawe br wicyika inege ngowumveko ibyawe birangiye wowe ahubwo tera inambwe ujye juru br ndagukunda kd cyane ni damasi br duhe imizigo
Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo
Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo
Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo
Yooo imana imwakire mubayo tuzahora tukwibuka ntiduteze kukwibagirwa RIP