Umubyeyi w’umuhanzi Christopher yitabye Imana

Umubyeyi witwa Gahongayire Marie Mativas yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2021 azize uburwayi.

Gahongayire ni nyina w’Umuhanzi Muneza Christopher, umwe mu bazwi cyane mu Rwanda ukora indirimbo ziri mu njyana ya RNB.

Iyo nkuru y’incamugongo yababaje abiganjemo abafana b’uyu muhanzi ndetse n’abo bahuriye mu bikorwa bya muzika.

Bamwe mu biganjemo abahanzi bihanganishije Chrisropher, babinyujije mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Christopher yamenyekanye cane mu ndirimbo zirimo amagambo y’urukundo zatumye agira abafana benshi biganjemo ab’igitsina gore.

Yatangiye kumenyekana mu muziki kuva muri 2011 akorana n’inzu ifasha abahanzi (Label) yitwa Kina Music, ayimaramo imyaka itandatu, nyuma yahoo muri 2016 ahagarika amasezerano y’imikoranire na Kina Music atangira gukora umuziki ku giti cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muneza pore kd turagukunda twe nkabafana bawe br wicyika inege ngowumveko ibyawe birangiye wowe ahubwo tera inambwe ujye juru br ndagukunda kd cyane ni damasi br duhe imizigo

Muneza damas yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo

Bikorimana Jean claude yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo

Bikorimana Jean claude yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Yooo!!! Ni yihangane turi kumwe nawe kd Imana imwakire mu bayo

Bikorimana Jean claude yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Yooo imana imwakire mubayo tuzahora tukwibuka ntiduteze kukwibagirwa RIP

Wizzy gaspard yanditse ku itariki ya: 21-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka