Hari abinubira ibiciro bya Gaz bizamuka mu gihe bashishikarizwa kugabanya inkwi n’amakara

Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uhagarariye sitasiyo ya lisansi ya SP ikaba inacuruza Gaz aho mu Mujyi wa Nyamata, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kuzamuka kw’ibiciro bya Gaz bacuruza, bizamuka bitewe n’uko ibiciro bya Gaz ku isoko mpuzamahanga bihagaze, kuko ngo Gaz bacuruza bayirangura mu mahanga.

Mu mezi nk’atatu ashize, ikilo cya Gaz ya SP cyaguraga amafaranga magana icyenda na mirongo icyenda(990Frw), ariko kikaba cyarazamutse kigera ku mafaranga igihumbi na mirongo itatu (1030Frw).

Undi mucuruzi wa Gaz na we utifuje ko amazina ye atangazwa, ariko ucuruza Gaz z’amasosiyete atandukanye, we avuga ko ubu ikilo cya Gaz akigurisha amafaranga igihumbi n’ijana (1100Frw), kandi ngo mu mezi nk’atatu cyangwa ane ashize, ikilo cya Gaz yakigurishaga amafaranga igihumbi (1000Frw).

Ati “Ibiciro bya Gaz, muri iyi minsi byarazamutse cyane, gusa numvise ko ngo biterwa n’uko i Burayi baba bari mu gihe cy’ubukonje, kuko ngo iyo bari mu gihe cy’ubukonje bakoresha Gaz nyinshi cyane bigatuma igiciro cyayo kizamuka ku isoko mpuzamahanga natwe bikatugeraho rero”.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakoresha Gaz bavuga ko igiciro cyayo kigenda kiyongera kandi bari bamaze kuyitabira kuko igira ibyiza byinshi birimo kuba ihisha vuba, kudatera umwanda aho batekera n’ibindi.

Umwe mu batekesha Gaz muri resitora yavuze ko akoresha Gaz mu kazi ke ka buri munsi. Avuga ko akoresha Gaz nyinshi ku munsi ku buryo iyo ibiciro byayo byazamutse, ngo aba azi ko agomba kongera amafaranga akoresha mu buryo bw’igishoro kandi n’inyungu, ubundi aba ateganya kubona iragabanuka.

Yagize ati “Nkoresha Gaz nyinshi mu kazi kanjye ka buri munsi kuko ntegura amafunguro y’abantu benshi, nubwo hari ibyo nteka ku mbabura, nk’ibishyimbo, isombe ndetse n’inyama. Gusa uko ibiciro bya Gaz bizamuka mba nzi ko bigabanya inyungu ubundi mbona mu kwezi. Nifuza ko Leta yakora ku buryo ibiciro bya Gaz bigabanuka aho kuzamuka, kugira ngo abantu bakomeze kwitabira kuyikoresha”.

Yongeraho ko ibiciro bya Gaz bikomeje kuzamuka, n’abari bamaze kwitabira kuyikoresha, bashobora kubireka kuko bajya bagereranya ibiciro bya Gaz n’iby’inkwi cyangwa amakara, babona amakara cyangwa inkwi bihendutse kurushaho, bakaba ari ibyo bitabira gukoresha, nubwo bivugwa ko byangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hano mu center ya videwo hejuru ya Muhazi mukarere ka kayonza, Gaz ya 6 kg igeze kuri 7500frw!
Ubwo sinumva bagurisha bihabanye nibiciro byo kumasoko mu Rwanda

Mubigwibye yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Gaz abayicuruza ntibuzuza amacupa ugura ibiro 12 ariko harimo nka10 urugero nka Rwimiyaga ya Nyagatare uburyo bwiza ni uko umuntu bayimushyiriramo areba nkuko essance cg mazutu babigenza guhenda ukongeraho nuko baguha ituzuye ahubwo mutungire agatoki rura izaze igenzura irebe yari inshuti

Inshuti yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ubu busambo bwo kutuzuza amacupa bureze

Dodos yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka