Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse umuntu umwe mushya wanduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 10.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Umuhanzi uri kwigarurira imitima ya benshi muri iyi minsi, MPC Padiri, yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukora amashusho y’indirimbo “I miss you”.
Abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bavuga ko bishimiye gufungurwa k’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ariko bakavuga ko babangamiwe n’uburyo igiciro cyazo gikomeje kuzamuka.
Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto (…)
Ahitwa i Bunazi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, umugabo witwa Jean Pierre Ntaganira yabyutse ajya gucukura amabuye yifashishwa mu bwubatsi, agwirwa n’ibuye rinini ahita apfa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose mo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubutumwa agaruka ku kamaro ka mwalimu anabashimira akazi bakora.
Abasirikare bagize itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, baje i Nyaruguru kureba ingabo 19 za RED Tabara ziherutse gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abakorerabushake ari abantu bakora badategereje igihembo, bityo ko ntawe ukwiye kugira icyo yaka mu gihe yakoze abizi ko ari ubukorerabushake.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020, Polisi yafashe uwitwa Munguyiko Djabil w’imyaka 23, yafatanywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo n’abongewemo uyu mwaka, bakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino 2020/2021, ibera ku kibuga cy’I Shyorongi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari batanu.
Umunyamerika Robert Sylvester Kelly, wamenyekanye mu muziki nka R Kelly, ntakigaragara mu ruhando rw’abanyamuziki bakunzwe, kuko ari muri gereza aho akurikiranyweho ibyaha byo guhohotera no gufata ku ngufu abantu banyuranye, barimo n’abana.
Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bibumbiye mu itsinda ry’ikimina bise ‘Twitezimbere Mituweri Kanyamigezi’, barasaba inzego z’ubutabera kubakurikiranira abayobozi batatu b’iryo tsinda, nyuma y’uko baketsweho kunyereza amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri n’igice bari biteguye kugabana ngo batange mituweri.
Ushobora kubona undi muntu mukuru ku isi yose wiriranwa n’abana barenze 20 buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha, atari mwarimu? Ubwo se ko nta mubyeyi ubyara ngo arere abana bageze kuri uwo mubare, uwo muntu wundi yaba akora iki kitari ukubigisha cyangwa kuberekera ibyo bakora?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza yahawe imfashanyo y’agateganyo kugira ngo ubuzima bukomeze.
Hari abagore n’abakobwa b’abirabura bavuga ko gutunga imisatsi y’umwimerere bibagora kuko ikomera mu kuyisokoza cyane cyane iyo ari myinshi, cyangwa se bagahora bayisutse kugira ngo bitabagora guhora basokoza, uretse ko hari n’abavuga ko kuyisuka kenshi bituma ikura ikaba miremire.
Mu gahinda kenshi n’amarira, umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira demolarasi ya Kongo Koffi Olomide, abicishije kuri facebook yavuze ko nyina umubyara yapfuye.
Ubuyobozi bw’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe kuzegukana kubaka isoko rya Kijyambere mu Karere ka Rubavu RICO, ritangaza ko rimaze kwiyemeza arenga miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko rya Gisenyi, igihe bazaba baryemerewe n’akarere.
Mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, imvura ivanze n’umuyaga yaraye iguye yasenge inzu 192 z’abaturage, uwagerageje kurwana ku nzu ye afata igisenge ngo kitaguruka arakomereka.
Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘basille de Koch’, kikaba cyandurira mu mwuka ariko kigafata igice icyo ari cyo cyose cy’uburi n’uruhu rurimo nubwo bidakunze kubaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu batanu (5) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 14.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ku itariki 29 Nzeri 2020, abarwanyi cumi n’icyenda (19) b’Abarundi biyitaga ko bari mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Red Tabara’ bambutse bava mu Burundi berekeza mu karere k’u Rwanda.
Cansilde Kabatesi utuye mu Mudugudu wa Kinyaga, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gukunda gusenga byamubashishije kubabarira abamuhemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagira ubwoko bw’amafunguro bakunda kurya ku buryo usibye indwara gusa; nta kindi gishobora gutuma bayareka uko byagenda kose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko indwara ya COVID-19 ikiri imbogamizi ku itangira ry’ibitaro bya Nyagatare, kuko ibikoresho nkenerwa byose bitaraboneka.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu Rwanda.
Nyuma y’umunsi umwe hashyizweho itsinda ry’abatoza bazatoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri, abagize iyi kipe berekeje mu mwiherero wo gutegura umwaka utaha w’imikino.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Rayon Sports bukomeje guhura n’abakunzi ba Rayon Sports batandukanye, mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo kubaka ikipe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze inzu nshya bwubakiye imiryango 40 y’abatagiraga aho kuba, bubabwira ko abazihabwa bakazikodesha cyangwa bakareka kuzikorera isuku bahita bazamburwa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, aragira inama abanyonzi bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kwambara agapfukamunwa bagendeye ku miterere y’akazi bakora, akabasaba guhitamo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19.
Polisi y’u Rwanda yateguje abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo, ko guhera kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2020, hari imirimo yo kubaka ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kuri uwo muhanda KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutse bigaragara mu byumweru bibiri bishize, ari yo mpamvu n’umubare w’abandura icyo cyorezo wagabanutse.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 16.
Abagize urwego rwa DASSO bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, tariki 01 Ukwakira 2020 bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo gusanira abaturage batatu batishoboye bo mu Murenge wa Kamabuye muri Bugesera, nyuma bagabira n’undi umwe inka.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanya-Suède(SIDA) hamwe na Banki y’Isi byahaye Banki Itsura Amajyambere (BRD) inkunga n’inguzanyo bingana na miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi amanyarwanda miliyari 34) azafasha abaturage cyane cyane abafite amikoro make kubona amashanyarazi.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.
Timothy Ray Brown uzwi nka ‘The Berlin Patient’ cyangwa se umurwayi w’i Berlin, wahawe igice cy’imbere mu igufa cyitwa umusokoro n’utari urwaye muri 2007, ubu yishwe na kanseri yo mu maraso.