Bamwe mu bubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa nyamara bagomba guhembwa buri minsi 15.
Umuryango wo mu Bwongereza uharanira guteza imbere ubwisanzure bw’ibitekerezo (English PEN), igihembo cyawo cya 2020 gihabwa Umwanditsi Mpuzamahanga Ushirika Ubwoba (International Writer of Courage) wagihaye umusizi w’Umunya-Eritrea witwa Amanuel Asrat.
Nubwo Umuyobozi Mukuri wa Police muri Nigeria Mohammed Adamu, yatangaje ko umutwe udasanzwe w’abapolisi witwa ‘SARS’ (Special Anti Robbery Squad) useswa, imyigaragambyo irakomeje mu bice binyuranye muri Nigeria, aho abaturage bamagana ihohoterwa bakorerwa n’abapolisi, cyane abo muri uwo mutwe.
Umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.
Salukondo Mamisa Faruda, umugore w’Umunyekongo wakundanye n’Umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe igaragaza uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo.
Inama y’abaministiri yateranye ku wa mbere tariki 12 yafashe imyanzuro irimo uwo guhinga mu Rwanda ikimera cyitwa ‘cannabis’ mu ndimi z’amahanga (kikaba ari urumogi mu Kinyarwanda).
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda uratangaza ko ugiye gutera ibiti ibihumbi 11 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza.
Kuva ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, muri Kigali hazabera imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball. Ni imikino izaba amakipe yose acumbikiwe hamwe mu rwego rwo kuyarinda icyorezo cya C0VID-19.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPFOF) n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’igihe kirekire bwo kwigisha abangavu kuvuga ‘Oya’, mu rwego rwo kurwanya no gukumira kubasambanya.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 253 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya batatu.
Yamuragiye Odette utuye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, aratabariza umwana we umaze imyaka ibiri mu bubabare bukabije nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bafite ubukene batewe n’uko batakoze nk’uko bikwiye mu gihe cya Covid-19, none ngo ubukene ntibuzatuma babasha kubona amafaranga y’ishuri n’ay’ibikoresho by’abana.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza ingengabihe nshya mu mpira w’amaguru, aho shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirana n’Ukuboza.
Rwabudandi Cyprien w’imyaka 89 y’amavuko na Nyirabashumba Asela w’imyaka 82 y’amavuko basezeranye imbere y’ubuyobozi, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse na Juventus yo mu Butaliyani, byemejwe ko yanduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi.
Mukura Victory Sports ikomeje inzira y’ibiganiro n’uruganda rwa MASITA rw’ahitwa Sittard mu Buholandi ruzwiho gukora imyenda ya siporo ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu mikino itandukanye.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ni igikorwa kizarangira mu kwezi kwa Mutarama 2021.
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko ubutabera mpuzamahanga bufite akazi katoroshye ko kwemeza niba Félicien Kabuga ufungiye mu Bufaransa ashinjwa Jenoside, yakoherezwa kuburanira Arusha muri Tanzania cyangwa se akabanza guca i La Haye mu Buholandi gusuzumwa n’abaganga.
Ikipe ya Gasogi United igiye kwiyongera ku yandi makipe yamaze gutangira umwiherero, aho iwujyanye mo intego nshya nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya barenga icumi
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, bavuga ko bamaze guhoma arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, bahombejwe n’Abanyekongo bari basanzwe bakorana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, mu mashuri yose hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri nubwo itariki yo gusubukura amasomo itaratangazwa.
Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, hari ababyeyi bashenguka iyo bumvise ko amashuri ari hafi gutangira, nyamara bo abana babo barashimuswe n’Abarundi, hakaba hashize hafi amezi abiri nta gakuru kabo.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020 rumenyesha Abaturarwanda bose ko ibijyanye n’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2020 hamaze gushyirwaho ibiciro (…)
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Abashakashatsi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere ibya Siyansi muri Australia (Agence Scientifique Nationale Australienne - CSIRO) ku wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, batangaje ko bavumbuye ko Coronavirus ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi myinshi ku bintu bisennye neza nko ku birahuri (ecrans) bya telefone.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 32 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, zimwe muri Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga zasubukuye amasomo.
Mu gihe habura ibyumweru bitatu gusa ngo amatora abe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, amatora azaba tariki ya 03 Ugushyingo 2020, ishyaka ry’aba Democrates rihagarariwe na Joe Biden mu matora, ni ryo rihabwa amahirwe, hakurikijwe ibyegeranyo bigenda bikorwa. Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba Republicains avuga ko agifite (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Nyuma y’uko Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru wakodeshaga inzu yakorerwagamo ibikorwa by’umuryango, abanyamuryango bafashe icyemezo cyo kwiyubakira ingoro ibereye uwo muryango, aho izatwara asaga miliyari imwe.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yose yo muri Kigali, gitangaza ko hari ibyakozwe byatumye umunuko ugabanuka ndetse ko hari n’imishinga yo kuwuhaca burundu.
Umuyobozi wa komite y’inzibacyuho wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iki cyumweru, ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu Kwizera Olivier.
Nyiramongi Odette utuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Madame Jeannette Kagame arasaba ingamba zatuma icyaha cyo gusambanya abana gicika burundu, aho kugira ngo gikomeze kugaragara mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwtangaje ko rushakisha umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel, ukekwaho kwica umugore we mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda Ambasaderi Munyabagisha Valens, avuga ko umwuka mubi uri mu banyamuryango b’urwego ayobora nukomeza uko kuzamuka atazongera kwiyamamariza kuyobora uru rwego muri manda itaha.
Hari tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali dufite amazina bwite yanditswe mu nzego z’ubuyobozi, ariko tukagira n’ayo abaturage baduhimba asebeje bitewe n’ibikorwa bya bamwe mu bahatuye by’urugomo, ubujura, ubusambanyi, umwanda n’ibindi.
Abagize umuryango wa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Ntazo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka ibiri idashyingurwa mu cyubahiro.
Umugore witwa Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umugabo we Kamegeri Joseph amuteye ibuye. Ibyo byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020.
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, umuntu umwe yishwe na COVID-19, yuzuza umubare w’abantu 31 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave, tariki ya 08 Ukwakira 2020 yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33, abapolisi bamufatana amadolari ya Amerika ibihumbi bine na magana arindwi (4,700 $).
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.