Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21/01/2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Muzehe Seburengo Abdu yitabye Imana, akaba ari umwe mu bafana bakomeye bari bazwi ba Kiyovu Sports.

Ubutumwa iyi kipe ya Kiyovu Sports yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter buvuga ko usibye kuba umufana wa Kiyovu Sports, yari n’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iyi kipe, ayibera umukinnyi ndetse aza no gusigara ari umwe mu bafana bayo b’imena.
Kiyovu yagize iti “UBUTUMWA BW’AKABABARO: Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bashinze Kiyovu, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe SEBURENGO ABDU, apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n’umuryango we, n’abakunzi ba ruhago muri rusange."
Seburengo Abdu usibye kuba umufana wa Kiyovu Sports, muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukinjira muri Stade unyuze mu marembo manini, aho uhingukira ibumoso bwawe hakunda kwicara abafana ba Kiyovu Sports, haramwitiriwe ubu hazwi nko kwa Seburengo.


UBUTUMWA BW'AKABABARO: Umuryango wa Kiyovu sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw'umwe mu bashinze Kiyovu, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe SEBURENGO ABDU, apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n'umuryango we, n'abakunzi ba ruhago muri rusange. @FERWAFA pic.twitter.com/1yBGQa2ACs
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) January 21, 2021
Umuryango mugari wa @gasogiunited wihanganishije @SCKiyovuSports kubwo kubura umwe mubayishize,akayikinira akanayiyobora #SeburengoAbdu
Umuryango we nawo ukomere. pic.twitter.com/tPSbFVTBTK
— Gasogi United (@gasogiunited) January 21, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mzee niyigendere twamukundaga.Ejo natwe tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki Socrates utaremeraga Imana dusenga.