Bisate Lodge yashyizwe mu mahoteli 10 meza ku Isi atangiza ibidukikije

Bisate Lodge ni hoteli iherereye muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, ahabarizwa ingangi ziboneka hake ku isi, ikaba iherutse gushyirwa mu mahoteli 10 ya mbere ku isi meza kandi arengera ibidukikije.

Bisate Lodge
Bisate Lodge

Kompanyi ya Elite Traveler ikurikirana amakuru ku by’ubukerarugendo, yakoze urutonde igendeye ku migabane, hanyuma muri Afurica isanga iyitwa Grootbos yo muri Afurika y’Epfo na Bisate Lodge ziri imbere mu kuzuza ibisabwa haba mu bwiza no mu kurengera ibidukikije.

Mbere yo gukora urwo rutonde, Elite Traveler yabanje kugira icyo itangaza igira iti “Ubukerarugendo burambye ntibisobanuye kwirengagiza ibyiza”, ikongeraho ko amahoteri 10 bashyize ku rutonde abyerekena.

Mu nyandiko y’uwitwa Kim Ayling ku buryo abantu bangiza ibidukikije, hari aho agira ati “Tugendeye ku buzima bw’ibidukikije, urutonde rwacu rw’amahoteri 10 meza ku isi rwerekana ko ashobora kubungabunga ibidukikije, bitabaye ngombwa ko yirengagiza serivisi nziza zo mu rwego rwo hejuru”.

Elite Traveler ivuga kandi ko Bisate Lodge, nk’imwe mu zigize ‘Wilderness Safari’, yujuje ibisabwa mu mahoteri meza yo ku isi arengera ibidukikije.

Uwo mwanditsi avuga kandi ko uko iyo hoteli yubatse, uko igaragara umuntu ari kure gato ayitegeye ari byo bikurura abantu, “Aho Bisate Lodge iri hagati mu ishyamba mu misozi y’ibirunga, n’imyubakire iteye nk’ibyari by’inyoni, ifite ubwiza bwihariye. Uruhererekane rw’ibyari ari zo nzu muri iryo shyamba, ni byo bigize aho gucumbikira abantu hahenze, buri nyubako ikaba ifite ibaraza, aho umuntu yicara yitegeye imisozi ikikije iyo hoteli”.

Arongera ati “Uretse iyo myubakire yihariye, kuri Bisate Lodge hanagaragara ibinyabuzima bitandukanye bitabonwa ahandi”.

Kuba iyo hoteli iri rwagati muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, icumbikiye ingagi nke zo mu misozi kuko zibarirwa mu magana gusa, biri mu bituma Bisate Lodge igira ubwiza bwihariye.

Uretse ingagi, muri iyo Pariki hanabamo izindi nyamaswa z’inyamabere zitandukanye nk’imbogo, inkende, inzovu n’izindi nk’uko Elite Travelers yabyanditse.

Iyo hoteli kandi ngo irimo gushyira imbaraga mu kurinda no kwita ku bidukikije birimo n’izo nyamaswa zo muri Pariki. Mu byo ikora ngo harimo kongera ibiti biterwamo mu rwego rwo gutuma hagwa imvura nk’uko byahoze no kubungabunga ingagi bityo hazabe ahantu h’icyitegererezo ku bakora ubushakashatsi.

Iyo hoteli ngo ifite icyizere ko umushyitsi wese ari umufatanyabikorwa, igahamagarira ba mukerarugendo kuyigana kugira ngo bibonere ibivugwa.

Bisate Lodge yatangiye gukora muri Nzeri 2017, hanyuma muri Gashyantare 2018 ishyirwa ku rutonde ku rwego rw’isi, rw’amahoteli meza mashya.

Muri 2019, ubwo u Rwanda rwashyirwaga mu hantu mpuzamahanga hagendwa n’abanyemari bakomeye, Bisate Lodge iri mu mahoteli abakerarugendo bagirwagamo inama yo kugana.

Icyakora iyo hoteli iri hamwe n’izindi zitanga serivisi nziza nka Singita Lodge na Kwitonda House ndetse na One and Only Gorilla Nest.

One and Only Nyungwe House mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ni hoteli y’inyenyeri eshanu ndetse nayo ikaba iri ku rutonde rw’amahoteli meza arengera ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka