Nkusi Arthur yemeye ko akundana na Muthoni Fiona

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi bakundana ariko bombi bakabihakana, Nkusi Arthur uyu munsi yemeje ko ibyo abantu bavuga ari ukuri.

Arthur Nkusi yemeje iby'urukundo rwe na Fiona Muthoni Ntaringwa
Arthur Nkusi yemeje iby’urukundo rwe na Fiona Muthoni Ntaringwa

Ibi yabivugiye kuri radio asanzwe akoraho ikiganiro cya mu gitondo KISS FM, ubwo mugenzi we Sandrine Isheja Butera yamubazaga ibibazo nk’umustar w’umunsi ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Hashize imyaka myinshi bivugwa ko Nkusi Arthur w’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru akundana na Fiona Muthoni Naringwa witabiriye amarushanwa ya Nyampinga azwi nka Miss Rwanda, ubu akaba ari umunyamakuru, ariko aba bombi babigira ibanga.

Arthur abenshi bakunze kwita Rutura yemeje ko bamaze imyaka itandatu bakundana. Nubwo aba bombi batigeze bemeza ko bakundana, bari bamaze igihe bigaragara ko bafitaye umubano wihariye hagati yabo, dore ko banakorana muri Arthur Nation itegura ibitaramo by’urwenya n’ibindi.

Mu gusubiza avuga iby’urukundo rwe na Fiona, Arthur yagize ati “Maze imyaka 6 nkundana na Fiona, ubu niyemeje kubivuga mu ruhame kuko mbona nta wundi mukobwa wamundutira mu buzima.”

Ku ruhande rwa Fiona Muthoni wagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda akavamo ari igisonga cya kabiri akaza no kujya mu ya Miss Africa Calabar ahagarariye u Rwanda akaza kuba igisonga cya mbere, we yavugaga ko afite umusore bakundana ariko ntavuge uwo ari we. Gusa icyo yavugaga ni uko uwo musore ntaho ahurira n’imyidagaduro.

Muri 2018 ku munsi w’abakundana, Arthur yashyize ifoto kuri instagram ari kumwe n’umukobwa ariko atagaragaza isura ye. Abantu benshi bavugaga ko ari Fiona ariko aba bombi ntibagira icyo babivugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

OK BIRANSHIMISHIJE CYANE IMANA IZABUBAKIRE IBAHE HUNGU NAKOBWA

IKIBASUMBA BLANDINE yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ariko MRS Journalist kweri uri umunyarwandakazi iyo bikora umunya USA,UK,Australia ngo MUTHONI....kweri???uvuga umunyarwandakazi?birambabaje. Mubikosere [email protected]

Jean yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ubwo se ni ubwambere wumvise izina Muthoni?hhhhh,niba ariko yitwa uragirango amuteerere irindi?

Alias Mimy yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka