Sosiyete QA Venue Solutions Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yemerera iyo sosiyete gucunga inyubako ya Kigali Arena mu gihe cy’imyaka irindwi.
Ku ngwate ingana na miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda, Derek Chauvin azajya aburana adafunze.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasibanuye impamvu abakinnyi b’ikipe ya APR FC bazajya mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’abandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhinduranya uwari umuyobozi w’Umurenge wa Karama, akaza kwimurirwa mu wa Rukomo, na ho akaza kuhavanwa, atari yo ntandaro y’idindira ry’inyubako zari zatangiye kubakwa muri iyo mirenge, kuko zizakomeza kubakwa.
Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.
Umufaransakazi Emmanuelle Charpentier n’umunyamerikakazi Jennifer Doudna, abahanga mu by’uturemabuzima(Genes) kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020 ni bo babonye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’Ubutabire babikesha ubushakashatsi bakoze bakavumbura uburyo bwo kuvura no guhindura imikorere (…)
Leta y’u Bufaransa irimo gutegura ibihano bigenewe abaganga batanga impapuro zitwa "icyemezo cy’ubusugi" (Certificat de virginité) zihabwa abagiye kurushinga binyuze mu madini.
Habimana Idrissa yatangiye kwitaba inzego z’ubutabera, abazwa ku cyemezo yafashe cyo kugurisha inzu n’ibindi byaha yaba yarakoreye umugore we witwa Ayingeneye Léonie wamaze imyaka itatu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yari itegerejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020. Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, iyoborwa na Perezida wa Repubulika iharanira (…)
Mu myiteguro y’itangira ry’amashuri harimo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri ndetse no kubaka ibigo bishya hagamijwe gufasha abana bakoraga ingendo ndende kugira ngo bagere ku mashuri.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi b’Amavubi bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri bafite na Cap Vert mu kwezi gutaha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mbogamizi yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Mu batoza batatu bashakaga akazi ko gutoza Mukura VS, ubuyobozi bwemeje ko umutoza Bahloul Djilali ari we uzatoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere, anasabwa kwegukana igikombe kizatuma yongera gusohoka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barifuza nkunganire mu bwatsi bw’amatungo kuko ngo imbuto yabwo ihenze itakwigonderwa na buri wese.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ritegura, rikanayobora imikino ya UEFA Champions League na UEFA Europa League, The Football Association Premier League Limited itegura ikanayobora imikino ya English Premier League, hamwe na Canal + International, umufatanyabikorwa wemewe mu gusakaza amashusho y’iyo mikino (…)
Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ku wa 6 Ukwakira 2020 watangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bakekwaho kwica Nsengayire Anicet, wiciwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.
Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, igihembo cyitiriwe Nobel ‘Prix Nobel’ cyahawe abashakashatsi batatu Roger Penrose, Reinhard Genzel na Andrea Ghez, bakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara (trous noirs) biri mu isanzure. Komite itanga ibi bihembo ivuga ko ibyo bakoze byahaye amahirwe yo kumenya byinshi kuri ibi byobo.
Madame Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kuba ijisho, urumuri ndetse n’akabando abageze mu za bukuru basindagiriraho, muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino 2020/2021, rugaragaraho Bashunga ABouba waherukaga gusinyira Mukura VS
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike, ku buryo buri cyumba cy’ishuri kitazarenza abana 46.
Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari ihuza u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi na Angola iraterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yategetse Akarere ka Kamonyi n’Inama Njyanama gushaka no kwishyura hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamari wa Farumasi y’Akarere mu myaka itanu ishize.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batandatu bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 20.
Ikiraro cya Kanyonyomba gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’abo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma cyamaze gusanwa, nyuma y’amezi atanu cyari kimaze kidakora cyarasenywe n’ibiza.
Umubare w’abibasiwe n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba warazamutse ku gipimo kidasanzwe, aho wiyongereyeho inshuro esheshatu ugeraranyije n’imyuzure yagiye ibaho mu myaka itanu ishize, nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.
Ku wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bakaba baribukije ko hari miliyari 11Frw yagombaga gushyirwa mu ‘Mwalimu SACCO’ nk’uko byari byemejwe, bagasaba Leta ko yayashyiramo.
Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imbuto z’imboga zaguzwe amadolari ya Amerika ibihumbi 950, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 900.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa n’akarere (DJAF Officer), Bititi Fred, afunze akekwaho kunyereza amafaranga 4,837,500 y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ibyavuye mu bipimo 400 byafatiwe mu nsengero, mu mihanda no muri siporo rusange ya Car Free Day muri Kigali bigaragaza ko muri abo bantu ntawagaragayemo arwaye COVID-19.
Iserukiramuco ‘Urusaro’ rihuza abagore bakora sinema mu Rwanda, ubu ririmo rirakorwa mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari bamenyereye, kuko ubu harimo hakoreshwa ikoranabuyanga n’itangazamakuru risakaza amashusho ngo iserukiramuco ribashe kugera kuri benshi.
Mu myitozo ya kabiri y’ikipe ya APR FC, abayobozi bakuru b’ingabo basuye iyi kipe i Shyorongi baganira ku mwaka w’imikino wa 2020/2021 ugiye gutangira.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.
Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo mu Karere ka Nyagatare Sinamenye Albert, ni we wabaye indashyikirwa mu gihugu, kubera gukora umuti usukura intoki mu gikakarubamba.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, wanduye icyorezo cya Covid-19, yavuye mu bitaro bya Walter Reed ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2020, aho yahise yurira kajugujugu ye asubira mu biro bya ‘Maison Blanche’.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, yataye muri yombi umugabo witwa Yotam Segahutu, afatanwa litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya ‘Dunda Ubwonko’.
Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Edinson Cavani na Thomas Partey ni bamwe mu bavuzwe cyane, mu gihe Chelsea ari yo yatanze amafaranga menshi ku isoko.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi ba AS Kigali, bapimwe icyorezo cya Coronavirus mbere y’uko bazatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Akarere ka Kamonyi katangaje ko Uruganda rw’Ikigage rwubatswe hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubu rwatangiye gukora.
Abashakashatsi batatu bavumbuye virusi itera indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C izwi nka ‘Hépatite C ni bo batsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’ubuvuzi.
Twahirwa Laurent w’imyaka 40 y’amavuko wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Karongi na Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba.
Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse umuntu umwe mushya wanduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 10.