COMESA irimo kuvuganira abacuruzi bato kugira ngo ikoranabuhanga riborohereze kugura ibicuruzwa hanze

Inzego zihagarariye abikorera hamwe n’ubuyobozi mu bihugu bigize Umuryango w’Ubucuruzi w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo(COMESA), ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 zahuriye i Kigali zigamije kwemeza politiki imwe y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bacuruzi bato n’abaciriritse(SMEs).

I Kigali hateraniye Inama y'Ubucuruzi ya COMESA(CBC) tariki 20 Mutarama 2020
I Kigali hateraniye Inama y’Ubucuruzi ya COMESA(CBC) tariki 20 Mutarama 2020

Umuryango COMESA uvuga ko mu bucuruzi bwose bwanditswe muri Leta z’ibihugu biwugize, 96% ari ubucuruzi buto n’ubuciriritse (bwitwa Small and Medium Enterprises/SMEs).

Muri COMESA no mu Rwanda by’umwihariko, abacuruzi bato ngo bafite mu biganza byabo 70% by’ubukungu, nyamara abenshi ni abatagira banki babitsamo, cyangwa ikigo cy’imari cyabo ugasanga kitagira ikoranabuhanga ribahesha guhererekanya amafaranga batayakozeho.

Benshi mu Banyarwanda kugeza ubu babitsa amafaranga muri za SACCO zirenga 416 mu gihugu hose, abandi bakaba bayabitsa mu mashyirahamwe n’ibimina, bigatuma Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) itoroherwa no kumenya aho inoti n’ibiceri byayo biherereye.

Ku rundi ruhande, kubitsa amafaranga muri SACCO cyangwa kuyaguriza abantu mu kimina, bituma habaho kutabona amafaranga igihe cyose nyirayo ayakeneye.

Hari nk’umuntu ubitsa mu kimina cyangwa mu murenge SACCO i Mbazi mu Karere ka Huye ushobora kuza i Kigali, mu gihe atarasubirayo Inama y’Abaminisitiri igahita ifata umwanzuro wa ‘Guma mu Rugo mu gihe cy’ukwezi kose, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Uyu muntu udafite uburyo abikuriza amafaranga ye i Kigali kugira ngo agure ibimutunga, ahura n’inzara ndetse n’ubukene nyamara yujuje amafaranga kuri banki.

Ibi ariko si ko bigenda ku muntu wabikije muri Banki nka BK, KCB, I&M, Banki y’Abaturage, Ecobank, Mobile Money/ Airtel Money n’izindi Banki zikomeye, kuko ho umuntu abasha kubikuza amafaranga ye yaba ari mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu.

Perezida w'Urugaga nyarwanda rw'Abikorera(PSF) Robert Bafakulera avuga ko ibigo by'imari muri COMESA nibihuza ikoranabuhanga, ubucuruzi muri uyu muryango buziyongeraho 10% buri mwaka
Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF) Robert Bafakulera avuga ko ibigo by’imari muri COMESA nibihuza ikoranabuhanga, ubucuruzi muri uyu muryango buziyongeraho 10% buri mwaka

Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’Abikorerera(PSF), Robert Bafakulera avuga ko kwemeza politiki y’ikoranabuhanga mu bigo bito n’ibiciritse mu muryango COMESA ari ngombwa cyane, kugira ngo ihererekanywa ry’amafaranga hagati y’abacuruzi ryorohe, ryihute kandi rihenduke.

Yagize ati “Abacuruzi bato bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abatuye umuryango COMESA binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, nyamara baracyahererekanya amafaranga mu buryo budakwiye kandi bubateza ibyago”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), Michel Sebera avuga ko iyo hatabaho icyorezo Covid-19 gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu mirenge SACCO yari kuba yararangije kugerwaho.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera

Sebera ati “MINICOM irimo gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) kugira ngo bashyire ikoranabuhanga muri za SACCO, twatangiye igerageza duhuza imirenge SACCO itatu tubona bigenze neza, none ubu turimo kwegeranya amakuru kugira ngo dukoreshe ikoranabuhanga rihuza imirenge SACCO yose, ndumva bitazarenza uyu mwaka”.

Umuyobozi w’Inama y’Ubucuruzi ya COMESA (COMESA Business Council/CBC), Sandra Uwera yifuje ko muri uyu muryango uhuza ibihugu 21 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, ibigo by’imari byose bigira ikoranabuhanga ndengamipaka rihurijwe hamwe, kugira ngo umuturage abashe gutumiza ibicuruzwa mu kindi gihugu atarinze kubikuza amafaranga.

Uwera ati “Usanga umuntu uri mu Rwanda adashobora kugura ibintu muri Uganda hifashishijwe telefone, atari muri Airtel kuri Airtel cyangwa MTN kuri MTN, turashaka ko bose(ibigo by’imari n’amabanki) bumvikana bagahuza, ku buryo nka MTN ya Kenya ikorana na Airtel yo mu Rwanda, bagafasha abacuruzi kohererezanya amafaranga kandi mu buryo buhendutse”.

Umuyobozi w'Inama y'ubucuruzi ya COMESA, Uwera asaba ibigo by'imari n'amabanki muri uyu muryango w'ibihugu 21 guhuza ikoranabuhanga
Umuyobozi w’Inama y’ubucuruzi ya COMESA, Uwera asaba ibigo by’imari n’amabanki muri uyu muryango w’ibihugu 21 guhuza ikoranabuhanga

Umuryango COMESA uvuga ko utewe impungenge n’uko abacuruzi iyo bageze ku mipaka ya buri gihugu barinda kugenda bavunjisha, ari na ko bafata amafaranga mu ntoki, nyamara hari uburyo ibigo by’imari n’iby’itumanaho byafasha kuyahererekanya ku giciro gito.

Umuyobozi wa PSF mu Rwanda, Robert Bafakulera avuga ko politiki imwe y’ikoranabuhanga mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse mu muryango COMESA izafasha kongera ubucuruzi ku rugero byibura rwa 10% buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka