Rutsiro: Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021 rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Niringiyimana akurikiranyweho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Muzaze mukore inkuru kubijyanye nuburyo biriya bitaro biyoborwa na serivise zitangirwamo wenda ibimenyane bibamo bigiye hanze byakosorwa

Daniel yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Mukuri uyu mugabo yari yaratuzengereje aho wasangaga abagabo ntajambo bafite,rifite abagore gusa,gutonesha abagore abagabo bagahora kunkeke , gusambanya abagore wagirango nibyo yari yarasohokeye ,gusa abategarugori tutajyaga mwayo mabiye turiruhutsa,kuko twari twarabuze uko twagira tubara ubukeye ,gusa @RIB ikore ubushakashatsi bwimbitse kuko afite amadosiye menshi yibi yafatiwemo,kuko subwambere,

Alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Abagore n’abakobwa nabo bafite uruhare mu busambanyi Ku kazi. Abayobozi namwe na bamwe bagira intege nke ngo bifite bagwa mu mfiteho y’abagore baza gushakisha amafaranga yo kuruhande uretse umushahara. Iyo urebye imyitwarire, invugo n’imyambarire yabo, wagira ngo ni ndaya gusa. Noneho, umutekano muke uri kubagabo kuko ukwemeza cyangwa uguhakana ibyakozwe ku ngufu biragoye.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Sinumva se uwo mugore (data manager) yashatse gufata ku ngufu n’ubundi bari basanzwe basambana akiri umukobwa.
Ubwo hari icyo bapfuye

Vandam yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Ntabyo gufata kungufu buriya haba igihe ubona ibintu birenze intekerezo zawe ugafata umwanzuro .gusa wagirango abagore,abakobwa bakora mubitaro byamurunda yari yarabakoye Bose kuko yabahinduranyaga nkuhinduranya imyenda,numwe mubasenye ingo zitari nkeya

Alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Nuko uwafashwe ariwe gisambo naho ubundi abayobozi b,ibitaro nab,ibigo nderabuzima nibyo biberamo gusa. iyo bamuhaye kuyibora ikigo wagirango baba bamuhaye abakobwa n,abagore bose bicyo kigo.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

RIB yari yaratinze kumufata niko kazi yikoreraga gusa . Uwa Gisenyi hospital we yarabacitse adafashwe gusa nawe yakuweho ku mwanya nk’uyu Niringiyimana mu minsi yashize .gusenga ingo z’abandi bagabo aba bagabo bombi bari barabigize imihigo .aho gukora akazi na ruswa n’uko

Alias Sikuyiniwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

RIB yari yaratinze kumufata niko kazi yikoreraga gusa . Uwa Gisenyi hospital we yarabacitse adafashwe gusa nawe yakuweho ku mwanya nk’uyu Niringiyimana mu minsi yashize .gusenga ingo z’abandi bagabo aba bagabo bombi bari barabigize imihigo .aho gukora akazi na ruswa n’uko

Alias Sikuyiniwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ubu ibyimibonano babigize iturufu yo kubona amafaranga abakobwa, RIB mube maso kuko abagabo baraharenganiye kandi Aho gufungwa urengana washakira ubuzima hanze yigihugu

alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka