Rubavu: Abaturage baturiye icyogogo cya Sebeya bahawe inka

Imiryango 72 y’abaturage bo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mutarama 2021 bashyikirijwe inka 72 n’Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu kubafasha kwiteza imbere.

Abaturiye icyogogo cya Sebeya bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere
Abaturiye icyogogo cya Sebeya bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

Ni imiryango isanzwe mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ituriye icyogogo cya Sebeya ikeneye gufashwa mu kwiteza imbere.

Gutanga amatungo yiganjemo inka n’andi magufi, ni inyunganizi ku bikorwa byo gusana no gufasha abaturiye icyogogo cya Sebeya bimaze gukorwa mu mushinga uzamara imyaka itatu, birimo guca amaterasi y’indinganire n’ayikora, imirwanyasuri, gutera amashyamba n’ ibiti bivangwa n’imyaka, ibigega bifata amazi y’ imvura, amashyiga arondereza ibicanwa n’inganda zikora amashanyarazi.

Amazi ya Sebeya azwiho kwangiriza abaturage baturiye uwo mugezi, mu kuyahagarika hubatswe inkuta z’amabuye zikumira imyuzure yari yarazahaje abaturage b’akarere ka Rubavu, by’umwihariko mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.

Abaturage batishoboye nibo bahawe inka zibafasha gufumbira amaterasi bakorewe
Abaturage batishoboye nibo bahawe inka zibafasha gufumbira amaterasi bakorewe

Nzabandora Theoneste umwe mu baturage bahawe inka binyuze muri uwo mushinga, avuga ko amatungo bahawe azafasha imiryango yabo kugera ku itarambere rirambye, cyane ko abafasha kongera umusaruro.

Ati “Ndi mu bantu bakorewe amaterasi mu murima wanjye ndetse ndi mu bahawe akazi mu kuyakora. Dukeneye rero ko ubutaka bwacu buzaba bukomeye budatwarwa n’ isuri, bunatanga umusaruro kandi ibi twarangije kubigeraho kuko twanahawe inka zizaduha ifumbire.”

Akomeza agira ati; “Uyu munsi nashimishijwe no kwisanga na none ku rutonde rw’abaturage bahabwa inka. Imiryango yacu izaba ifite imbaraga zo kwihuta mu iterambere kubera ko tugiye guca ukubiri n’ imirire mibi.”

Nyirambabazi Valentine nawe washyikirijwe inka avuga ko agiye kwiteza imbere byumwihariko ahereye ku muryango we.

Ati “Ifumbire izava ku nka nahawe izajya imfasha mu kubyaza umusaruro uturima tw’ igikoni natangiye.”
Niyotwambaza Hitimana Christine, Umuyobozi mukuru wungirije w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda avuga ko ibikorwa byinshi muri uyu mushinga bigamije gukura abaturage mu bukene ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Izi nka zatanzwe binyujijwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika tukaba twizera ko zigiye guha abaturage ifumbire, imirima yabo yakozwe mu materasi amaze gucibwa ibone ifumbire yongera uburumbuke bw’ ubutaka bwabo. Ibi bizaba imwe mu ntwaro zikomeye zizadufasha kubungabunga icyogogo cya Sebeya.”

Charles Karangwa uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (IUCN) avuga ko iyo abaturage bakuwe mu bukene, bakigishwa ibyiza byo kubungabunga ibidukikije kandi bakabigiramo uruhare, bitanga umusaruro haba mu kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

Ibikorwa bikorerwa ku cyogogo cya Sebeya bizahagarika imyuzure yatezaga
Ibikorwa bikorerwa ku cyogogo cya Sebeya bizahagarika imyuzure yatezaga

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko mu Karere ka Rubavu hamaze gutangwa inka 133, aho 61 zatanzwe mu kwezi ku Ukuboza 2020.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, inka 475 zizahabwa abaturage bo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Nyakiriba hakaba hakiri inka 342 zigomba kugezwa ku baturage.

Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya ushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB), gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije (IUCN) n’Umuryango w’Abaholandi ugamije Iterambere (SNV) hamwe n’uturere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka