Gutereka ubwanwa byaba birinda gusaza imburagihe (Ubushakashatsi)

Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese.

Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:

1. Burinda gusaza imburagihe

Gutereka ubwanwa bibuza uruhu guhura n’imirasire y’izuba ku kigero kingana na 90 kugera kuri 95%, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu no kugira iminkanyari, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru “journal Radiation Protection Dosimetry”.

2. Gutereka ubwana bituma uca ukubiri n’imiburu ikunze kubaho nyuma yo kogosha ubwanwa rimwe na rimwe ikagira n’izindi ngaruka zirimo n’ibibyimba.

3. Gutereka ubwanwa bigabanya ibyago byo kurwara Asima (asthma) n’ibimenyetso bya aleriji (allergie).

Ibi biterwa n’uko ubwanwa bufata imikungugu n’utundi tuntu dutumuka mu kirere mbere y’uko tugera mu myanya y’ubuhumekero, nk’uko byatangajwe na Dr. Clifford W. Bassett, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero harimo na asima i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

4. Ubwanwa butera ubushyuhe
Nko mu gihe cy’imbeho ikabije cyane cyane mu bihugu bigira ibihe by’ubukonje bukabije (hiver), ubwanwa ngo bufasha ubufite kugira agashyuhe mu gice cy’isura.

5. Butuma uruhu ruhorana ubuhehere
Ubwanwa bufasha uruhu gufata amavuta karemano akorwa n’igice cy’uruhu kizwi nka epiderme, bityo uruhu rwo ku matama n’akananwa rugahora rutoshye.

Usibye n’ibyo kandi, umugabo ufite ubwanwa agaragara nk’umugabo kurusha uwogosha akamaraho burundu.

Indeshyo y’ubwanwa ikwiriye ni iyihe?

Ubushakashatsi bwasohowe n’ikinyamakuru Evolution and Human Behavior, buvuga ko baba abagabo n’abagore babona umugabo ufite ubwanwa nk’uwujuje ibyangobwa bya kigabo kurusha utabufite.
Ubu bushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ubwanwa buteretswe igihe kitarenze iminsi 10 buba buhagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka