Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ryahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan Mckinstry mu gihe kingana n’ukwezi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye kwakira inkingo za Covid-19 kuri uyu wa Gatatu, aho biteganyijwe ko hakirwa izirenga ibihumbi 300, muri gahunda yiswe Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bihugu byose.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 150 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 125, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1374. Umugore w’imyaka 84 y’amavuko yitabye Imana i Kigali, abarembye bakaba ari umunani, nk’uko imibare ibigaragaza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaza ko imibare y’abandura Covid-19 ku rwego rw’isi yazamutse mu cyumweru gishize, ibyo bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu byumweru birindwi bishize.
Bamwe mu Bayapani binubiye gufatirwa ibipimo mu kibuno mu gihe binjiye mu Bushinwa, hakaba n’abavuze ko ubu buryo bwo gupima bwabateye guhungabana.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere kaRusizi kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021.
Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.
Umunya-Portugal utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon, Antonio Conceicao Oliveira, yahamagaye abakinnyi 37 azatoranyamo 23 bazakina na Cap-Vert tariki ya 22 Werurwe 2021 ndetse bakazakina n’u Rwanda tariki ya 30 Werurwe 2021.
Mu gihe amashyamba cyimeza agenda akendera, hari ibiti n’ibyatsi byifashishwaga mu kuvura na byo bigenda bikendera. Muri byo harimo igicumucumu bamwe bavuga ko kivura umusonga, abandi bakavuga ko kivura inzoka n’ibisebe bidakira.
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje
Ikipe ya Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo Dean Murray ukomoka muri Amerika nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza iyi kipe.
Nubwo ari ibintu bibaho gake cyane muri icyo gihugu, ku wa Mbere tariki 1 Werurwe 2021, Visi Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Mohadi Kembo yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rimuvuzeho imyitwarire idakwiye iganisha ku busambanyi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gucuruza amavuta yangiza uruhu, azwi ku izina rya Mukorogo.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko umuntu adakwiye gusabwa umusoro ku kintu akodesha ahubwo akwiye gusabwa ubukode bwacyo.
Ni kenshi umuntu yisanga abanza koza amenyo mbere yo kunywa ikawa, gake akoza amenyo nyuma yahoo, abahanga basobanura igihe cyiza byakorwamo n’impamvu yabyo.
Umuyobozi w’isibo ya ‘Ndi Umunyarwanda’, Pelagie Mukankundiye utuye mu mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana aravuga ko mu isibo ayobora higanje icyiciro cy’abaturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma babayeho nabi, gusa akarere ko hari ibyo kabateganyiriza.
Bobi Wine umwe mu b’ingenzi batavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda ari mu mazi abira nyuma y’amakuru avuga ko ashobora kuba afite imodoka idatoborwa n’amasasu.
Bamwe mu baturiye aharimo gukorwa umuhanda uzashyirwamo kaburimbo, Buranga-Base mu Karere ka Gakenke bafite imitungo iri kwangizwa n’ikorwa ryawo, bari mu gihirahiro kubera ko hari bagenzi babo bishyuwe amafaranga y’ingurane z’iyo mitungo bo bakaba batirishyurwa kugeza ubu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu icyenda bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 136, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1400. Abagabo batatu b’imyaka 83, 79 na 61 bitabye Imana i Kigali, abarembye bakaba ari batandatu, nk’uko imibare ibigaragaza.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu matora aheruka nubwo yayatsinzwe, ni inama yabereye muri Leta ya Florida, yabeshyuje amakuru avuga ko ngo yaba afite umugambi wo gushinga ishyaka rya politiki rishya.
Mu Karere ka Ruhango basoje igikorwa cyo gusana no kurangiza kubaka inzu 700, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, bakaba besheje umuhigo bari bahize.
Kuri uyu wa Mbere tari ya 1 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore n’inkumi bagera kuri 37, bafatiwe i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa n’abandi bantu babiri bakoranaga nawe bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo ibiri yasubitswe – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.
Abayobozi mu nzego z’ubuzima muri ‘California’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gukora iperereza ku muganga ubaga (chirurgien plasticien), witabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘video conference’ kubera icyaha yari yakoze kijyanye no kwica amategeko yo mu muhanda, akarwitaba anabaga umurwayi.
Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ni hamwe mu duce tuzwiho guhinga ibirayi cyane, aho n’abaturage ubwabo bemeza ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.
Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, abantu babiri batewe icyuma, umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.
Abagenerwabikorwa b’Umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga), w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), batangiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko byatwarwa n’ibiza.
Ikipe ya Manchester City yongereye ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo n’umuturanyi Manchester United. Manchester United yanganyije na Chelsea ubusa ku busa mu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu gihe Manchester City yatsinze West Ham United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabaye ku wa Gatandatu (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko umushinga wo gukura mu bukene abaturage basaga ibihumbi 250 bari munsi y’umurongo w’ubukene wiswe umuhora wa Kaduha- Gitwe Corridor mu Ntara y’Amajyepfo, ugenda gahoro ugereranyije n’ibimaze gukorwa mu mezi atatu utangiye.
Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yasabye Miss Muyango ko babana nk’umugabo n’umugore, arabimwemerera nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare “Team Rwanda”, yamaze guha amasezerano y’amezi atanu Sempoma Felix, asimbura Sterling Magnell wasoje amasezerano ye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batandatu bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 60, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1276. Mu bari barwaye, ntawishwe n’icyo cyorezo, abarembye bakaba ari umunani, nk’uko imibare ibigaragaza.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ku itariki ya 26 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imyaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28 y’amavuko. Bafatanwe magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. (…)
Umunyezamu Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango, bakaba bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakundana.
Banki ya Kigali(BK Plc) yijeje abakiriya bayo bakoresha amakarita ya ‘Mastercard’ mu guhaha, ko bafite amahirwe yo gutsindira ibintu bitandukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT, izatangwa muri iyi Poromosiyo izarangira tariki 05 Werurwe 2021.
Ku wa 27 Werurwe 2021 nibwo hazaba Inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho hazemenyekana Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Ubuyobozi bwa AERG-GAERG bwatangije ukwezi kw’ibikorwa bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe bitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka.
Umunsi wa 26 mu Bwongereza urakomeza kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 ku bibuga bitandukanye.
Ibitunguru ni ikiribwa kiryoha, gihugumura neza, kitagira ibinure bibi byatera ingaruka ku muntu ubirya, kandi ibitunguru bigira ibyiza bizana mu mubiri.
Imyenda migufi ni imyenda ubona isigaye ihurirwaho n’abagore benshi batwite, yaba abakiri bato cyangwa abakuze. Byanteye kwibaza niba na yo iri mu bintu umugore utwite aba akeneye kugira ngo ihurirweho n’abagore benshi kandi mu ngero zitandukanye.
Nyuma y’imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa tariki ya 11 Gashyantare 2021, Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ambasaderi Vincent Karega, ku nshuro ya mbere yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na KT Press.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare (Team Rwanda), yageze i Cairo mu Misiri aho igiye guhatana n’ibindi bihugu muri shampiyona ya Afurika y’amagare
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batanu bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 101, naho batatu mu bari barwaye bakaba bishwe n’icyo cyorezo. Abo ni abagore babiri b’imyaka 75 (i Kigali), 36 (i Huye) n’umugabo w’imyaka 59 (i Kigali). Mu barwaye harimo 11 (…)