Imiti ikoreshwa mu buhinzi iravugwaho kugira ingaruka ku binyabuzima (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile Basin Discourse Forum(NBDF) bugaragaza ko imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa cyane cyane mu buhinzi bigira ingaruka ku bidukikije, inyamaswa, urusobe rw’ibinyabizima, ndetse ko bishobora kugira n’ingaruka ku buzima bwa muntu.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo hakorwa ubuhinzi, umusaruro mwiza ukaboneka ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ndetse n’ubw’ibindi binyabuzima.

Prof Bizuru Elias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wagize uruhare mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi avuga ko ibyo babonye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko mu buhinzi buriho gukorwa harimo ibintu bimwe na bimwe byangiza ibindi binyabuzima.

Ati “Urugero dufashe nk’imiti iterwa mu birayi cyangwa imiti iterwa mu bigori, twasanze bimwe byica amafi, ibindi byica utunyamaswa two mu mazi, ibindi bifite ingaruka ku nzuki. Hamwe inzuki zaragabanutse, ndetse n’umusaruro w’ubuki waragabanutse.”

Icyakora ku byerekeranye n’ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi yaba igira ku buzima bwa muntu, ho ngo ntiharakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bisuzumwe, ariko hari ibivugwa ko imwe mu miti ishobora kuba intandaro ya kanseri.

Abakoze ubushakashatsi bakabona ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi igira ku binyabuzima basaba ko habaho ubukangurambaga mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo barebe uko basimbuza imiti ikoreshwa mu buhinzi yangiza ibindi binyabuzima.

Mu gihe hataraboneka uburyo bwo kuyisimbuza, ngo hakwiye kongerwa ubumenyi bw’uburyo bayitera. Kuko ngo nk’iyo uteye umuti ku birayi cyangwa ku bigori, hanyuma ibyo bigori bikarabya, byica inzuki ziza kuri izo ndabyo.

Prof Bizuru ati “Ni yo mpamvu mu gihe tugitegereje kubona icyasimbura ibyo byangiza ibidukikije n’ibinyabuzima, twifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwigisha abahinzi uko bakoresha iyo miti.”

Mukantabana Crescence ayobora umuryango witwa Réseaux de Développement des Femmes Pauvres, aho bakorana n’abagore n’abakobwa bava mu miryango ikennye. Bibanda ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, no kongerera umugore ubushobozi.

Mukantabana ari mu buyobozi bw’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile basin Discourse forum(NBDF). Mukantabana avuga ko NBDF na yo yagize uruhare muri ubu bushakashatsi aho yakoranye n’abashakashatsi kugira ngo bagaragaze ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda, ingaruka bigira ku butaka, ku mazi no ku buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima.

Ati “Rero murabona ko bamaze kutwereka ibyo babonye, twebwe uruhare rwacu ni ukuzafata biriya byavuye mu bushakashatsi, tukabiheraho dukora ubuvugizi kuko ni ko kazi kacu nka sosiyete civile.”

“Tuzakora ubuvugizi ku nzego bireba, abantu bakomeze babiganireho, ndetse n’abaturage tubashyiremo, kuko kugira ngo kiriya kibazo gikemuke, birasaba ko zaba inzego zifata ibyemezo, baba abahinzi, abashakashatsi, na sosiyete civile twese tugomba gukorana kugira ngo tugaragaze ingaruka iriya miti n’ifumbire mvaruganda bifite ku mubiri w’umuntu, ku butaka, ku mazi, na biriya bibazo byose mwabonye birimo biteza.”

Bisangwa Innocent ukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere mu buhinzi, yashimye abakoze ubwo bushakashatsi kuko bufasha mu kunoza igenamigambi ry’ibigomba gukorwa.

Na we yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi, ariko kandi hakaba hakenewe no gukora isuzuma ryimbitse kugira ngo koko bagire amakuru afatika kandi adashidikanywaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kurwanya nkongwa ikabije bitangira ryari

hategekimana yanditse ku itariki ya: 30-10-2021  →  Musubize

Iyo miti yifumbire hari naho ijya mu mazi atunganywa n’inganda z’amazi yo kunywa ugasanga bigize ingaruka ku buzima bw’abantu.Nkubu hari uruganda rw’amazi rwagunzwe i Nyagatare kubera yuko basanze ayo mazi arimo ingano nyinshi y’imiti y’ifumbire

Lavrov yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Ukeneye ifumbire itagira "chemicals" mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, wahamagara kuri 0788-301-809,icyo kibazo twakivugitiye umuti.

Murenzi yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka