Igitekerezo: Kubera iki umugabo udafasha iwabo byitirirwa umugore we?

Hari interuro ikunda kugaruka kenshi mu bantu, ukumva ngo “Kanaka yashatse nabi, umugore we ntatuma agira ikintu na kimwe afasha ab’iwabo.” Ababivuga baba bashaka kumvikanisha ko umugabo utagize icyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we.

Ibi bivugwa hirya no hino, yaba mu bantu bakuru cyangwa se abakiri bato, aho baba bumvikanisha ko kuba umugabo ntacyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we. Ariko ibi bintera kwibaza impamvu byitirirwa umugore kandi umugabo ari umuntu mukuru ufite ubwenge ndetse unafata imyanzuro itandukanye.

Igitangaje ni uko hari n’igihe akenshi uyu mugabo umeze utya, akenshi na mbere atarashakana n’uyu mugore ariko aba yari asanzwe ameze, wenda ntibanabyiteho, nyamara yamara gushaka bikitwa ko umugore ari we mubi.

Birasanzwe ko kugira ngo hagire imyanzuro imwe n’imwe yafatwa mu rugo bisaba ko umugabo n’umugore baganira bakagira ibyo bumvikanaho. Ariko ibi ntibikuraho ko buri muntu aba afite uko yumva ibintu kandi hakaba n’imyanzuro imwe n’imwe afata ku giti cye. Rero kuba uyu mugabo adafasha benewabo siniyumvisha ukuntu bijya bihuzwa n’umugore, nk’aho ari we ugomba gufatira umugabo imyanzuro, cyane ko hari n’indi umugabo aba asanzwe afata ku giti cye.

Ubusanzwe n’ubwo imiryango ibanye neza, iby’ubukungu babihuriza hamwe kugira ngo barebe iterambere ry’urugo rwabo, ntitwabihakana ko hari amafaranga menshi umugabo akoresha yewe n’umugore atabimenyeshejwe cyangwa ngo anabimenye, n’umugore ndetse bikaba bityo. Bisobanuye ko umugabo yashatse kugira icyo afasha benewabo n’iyo umugore atabimenya yabikora, ariko ntibyitirirwe umugore buri gihe mu gihe atabafashije.

Njyewe ibi mbifata nko kuba rimwe na rimwe umugore arenganywa muri sosiyete, aho hari n’ibyo bamushinja nta n’icyo afite yabikoraho. Ku buryo umugabo amafaranga yo kujyana nko mu kabari, kugura ibintu bitandukanye, guha abandi bantu batari abo mu muryango we abikora uko abishatse umugore ntibimugereho, ariko kudaha ubufasha umuryango we, ibi byanze bikunze bikitirirwa umugore!

Ibi bivugwa nta n’ubizi ko wenda baba banabiganiriyeho mu rugo ngo wenda umugore abe ari we ubyanga, kuko hari n’igihe umugore abivuga, umugabo ntabyemere kandi umugore akaba atabikora batabyumvikanye kuko aba ari amafaranga azwi babariye hamwe. Nyamara ibi bikitirirwa umugore ngo ni we mubi.

Umugabo ni umuntu mukuru ndetse unafata imyanzuro itandukanye. Yaba iyo afashe izwi n’umugore cyangwa umugore atayizi. N’iyo yaba yarashatse koko uwo mugore w’ubugugu yashatse kubikora, mbese afite umutima wo gufasha iwabo yabikora ndetse neza kandi ubuzima bw’urugo rwabo bugakomeza. Utabikoze rero numva byagakwiye kumubarwaho aho kuba buri gihe bihita byitirirwa umugore kandi wanareba neza ugasanga n’ubundi nta nama ajya amugisha mu byo akora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abagabo iyobamaze gushaka ubona ibyiwabo bitabreba.nkange uwange mpora muhatira kuvugurura inzu ya Mama we ariko ntabyiteho.gusa nkabiganira namabukwe nkabimusobanurira kabyumva.nange numva imbangamiye gusa namubwiyeko nzayikorera kugiti cyange.

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Nukobenewabo babababona nabuzima abayeho

Safari innocent yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka