U Rwanda rukomeje gukingira abana imbasa hagamijwe kuyica burundu

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko n’ubwo hashize imyaka 28 mu Rwanda nta murwawi w’imbasa urongera kuhagaragara, ariko hashyizwe imbere gahunda yo gukingira abana kugira ngo hubakwe u Rwanda ruzira imbasa.

Urukingo abana bahabwa ngo rushimangira izandi zose bahawe rukabongerera ubudahangarwa bwo kurwanya imbasa hejuru ya 99.9%
Urukingo abana bahabwa ngo rushimangira izandi zose bahawe rukabongerera ubudahangarwa bwo kurwanya imbasa hejuru ya 99.9%

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva mu mwaka wa 1993 nta muntu urwaye imbasa wongeye kugaragara ku butaka bw’u Rwanda, gusa ngo kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu gukingira abana.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa, ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ibyagezweho, twubake u Rwanda ruzira imbasa”.

Indwara y’imbasa iterwa na virusi ziba mu mara y’umuntu, ikaba iri mu bwoko butatu aribwo 1,2 na 3, ikaba yandurira mu mwanda wo mu musarani.

Mu rwego rwo kuyirwanya no kuyirinda, mu Rwanda bakaba barayikingiraga batanga ibitonyaga by’urukingo mu kanwa k’umwana, gusa ngo kuri ubu iyo umwana ageze ku mezi atatu n’igice ahabwa ibitonyanga agahabwa n’urukingo aterwa kw’itako, rushimangira inkingo yari yahawe mbere, kuko rugabanya ibyago byo kuba uwarukingiwe yarwara imbasa ku kigero cya 99.9%.

Ines Itanga, umukozi wa RBC ushinzwe gukurikirana indwara zikingirwa, avuga ko kuba mu Rwanda haheruka umurwayi wa nyuma w’imbasa mu mwaka wa 1993, bitatuma bibarara kuko ari indwara yandura.

Ati “Imbasa n’indwara yandura, mu gihe ibihugu duturanye bidafite gahuda ihamye nk’iyacu, cyangwa kuba hari hamwe na hamwe ku isi yari ikigaragara, natwe tuba tugifite ibyago y’uko iramutse igeze mu Rwanda tuba dushobora kwandura, kuko indwara yose yandura igihe cyose ku isi itararanduka. Natwe mu Rwanda tuba dushobora kugira ibyo byago, ni yo mpamvu rero gukingira bikomeza kuko tuzahagarika gukingira ari uko tuvuga tuti ku isi hose nta ndwara igihari, nta barwayi bagihari ku isi”.

Ndoba Mugunga uhagarariye umuryango mpuzamahanga wa Rotary mu Rwanda, avuga ko uyu muryango watangiye gutera inkunga ibikorwa byo kurandura imbasa ku isi mu mwaka wa 1985, bafite intego y’uko mu myaka 25 izaba irangiye, gusa siko byagenze, ariko ngo aho bageze harashimishije.

Ati “Twatangiye hari abana benshi cyane bari baranduye imbasa, ariko twaje noneho gushyiramo ingufu nyinshi cyane tubonye ko ya myaka 25 imbasa itarandutse, tukaba uyu munsi tugeze ku kigero cya 99% zirenga y’abana bakingiwe ku isi hose”.

Umukozi ushinzwe ikurikirana ry’indwara zikingirwa muri OMS, Jeanne Niyibaho, avuga ko mu bisabwa kugira ngo indwara y’imbasa iranduke burundu, harimo no gukingira abana.

Ati “Kurandura iyo virusi bidusaba y’uko ikingira ryacu riba rifite imbaraga cyane, buri mwana wese agakingirwa kandi akuzuza inkingo zose, ntazicemo hagati zose akazibona, ikindi ni uko ikurikirana ry’iyo ndwara rigera ku muntu uwo ari we wese, inzego zose, buri wese akabigira ibye”.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’imbasa ku buryo bitabira gukingiza abana, kandi bakabikorera igihe, ariko ngo hari n’abandi bakibifiteho imyumvire iri hasi, bisaba ko bakomeza gukurikiranirwa hafi kugira ngo baganirizwe banasobanurirwe ububi bwayo.

Indwara y’imbasa ngo ni virusi iri mu bwoko bw’indwara ziba mu mara y’umuntu, ku buryo iyo igeze ku muntu ikigira muri sisiteme y’imitekerereze n’imikorere, umuntu ashobora kugira ubumuga bw’amaguru cyangwa amaboko kandi ngo uwo yateye ubumuga ntashobora gukira, n’ubwo idakunzwe kwica, ariko ngo uwo yateye ubumuga, akenshi nta kindi ashobora gukora cyamufasha kwitezimbere.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bamaze gusobanukirwa n'ububi bw'imbasa ariko ngo hari abagikerensa kujyana abana kubakingiza
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’imbasa ariko ngo hari abagikerensa kujyana abana kubakingiza

N’ubwo ibipimo biheruka gufatwa mu mwaka ushize mu mwanda w’umusarani mu gihugu cya Uganda byerekanye ko harimo virusi itera imbasa, ngo kugeza ubu nta gihugu na kimwe kibarizwamo imbasa ku mugabane wa Afurika, mu gihe ku isi iyi ndwara isigaye mu bihugu bya Afghanistan na Pakistan gusa.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihizwa buri tariki 24 Ukwakira, mu Rwanda ukaba wizihijwe mbere, bitewe n’uko kuri iyo tariki azaba ari ku cyumweru, kandi kuri uwo munsi serivisi zo gutanga urukingo rwayo zidakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka