Abayobozi bo ku mpande z’u Rwanda n’u Burundi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Ba Guverineri b’Intara z’Iburasirazuba n’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi b’Intara za Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 bahuriye ku mupaka wa Nemba i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda bagirana ibiganiro bigamije kureba uko umubano muri rusange n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi yasubukurwa.

Uguhura kw’aba bayobozi kuje kwiyongera ku bindi biganiro bimaze iminsi biba hagati y’impade zombie, bikaba bisa n’ibica amarenga yo kongera kubyutsa imigenderanire y’ibihugu byombi imaze igihe isa n’iyahagaze guhera mu mwaka wa 2015.

Abo bayobozi bimwe mu byo biyemeje ni ukwigisha abaturage imikoreshereze y’umupaka mu rwego rwo kwirinda kwambuka mu buryo butemewe kuko bifatwa nka kimwe mu bihungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Abayobozi ku mpande zombi kandi biyemeje gushyiraho uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza mu rwego rwo kwirinda ko abantu baturuka mu gihugu kimwe bagahungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi ubusanzwe bafite byinshi bibahuza birimo imico no kuba bakoresha ururimi rwenda kuba rumwe. Imiryango itandukanye usanga yaragiye ishyingirana, ubundi abaturage b’ibihugu byombi bakaba bakunze guhahirana, ariko byose bikaba bimaze igihe byarabangamiwe n’ibibazo ahanini bishingiye ku mutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka