Sudan: Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi

Abitwaje intwaro bafungiye mu ngo bamwe mu bagize Leta y’inzibacyuho muri Sudan, barimo na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, icyakora bamwe bavuga ko ari Ingabo z’icyo gihugu zabikoze.

Minisitiri w'Intebe, Abdallah Hamdok, afungiye iwe mu rugo
Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, afungiye iwe mu rugo

Ikinyamakuru AlJazeera kivuga ko bamwe mu bo mu miryango y’abatawe muri yombi, batangaje koko ko igisirikare cyabafunze.

Abaturage baho batangaje ko Internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye, batwika amapine n’amabendera mu mihanda.

Abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, barimo kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi, mu gihe amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya Coup d’état ya gisirikare iyo ari yo yose ishobora kuba.

Ku wa kane tariki 21 Ukwakira 2021, abantu ibihumbi icumi bigaragambirije mu murwa mukuru Khartoum, kugira ngo bagaragaze ubufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho.

Kuva mu kwezi gushize ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Sudani imaze iminsi irangwamo umutekano muke hagati y’abasirikare n’abasivile bapfa isaranganya ry’ubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga icyo gihugu.

Bashir yahiritswe ku butegetsi mu 2019, nyuma y’imyigaragambyo imwamagana yari imaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Ibi bibaye mu gihe byari biteganyijwe ko abasirikare baha ubutegetsi abasivili mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka