WHO itangaza ko Covid-19 yaba yarishe abakora mu nzego z’ubuzima bagera ku 180.000

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko ugereranyije, hari abakora mu nzego z’ubuzima babarirwa hagati ya 80.000-180.000 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 hirya no hino ku isi. Ibyo ngo bikaba bishobora gukurikirwa n’ibibazo birimo kumva abakora muri izo nzego banze umwuga wabo, kurambirwa no kunanirwa, mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi.

“Izo mpfu z’abakoraga mu nzego z’ubuzima ni igihombo kibabaje” Ibyo ni ibyavuzwe na WHO ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga imibare y’abishwe n’icyorezo cya Covid-19 hagati ya Mutarama 2020 na Gicurasi 2021, aho imibare yatangajwe muri rusange y’abishwe n’icyo cyorezo muri icyo gihe, igera kuri Miliyoni 3.45.

WHO iti “Kandi abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima bishwe n’icyo cyorezo, basize icyuho kitazasibangana mu rugamba isi irimo rwo guhangana n’icyo cyorezo.”

Kugeza ubu, ngo hari abantu bagera kuri Miliyoni 135 bakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi, abo bakozi bakorera mu mavuriro no mu bitaro, babaye k’urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 guhera igihe umuntu wa mbere uyirwaye yagaragaraga mu Mujyi wo Bushinwa wa Wuhan mu mwaka 2019, ubu aho bigeze, ngo n’ubwo bamwe muri abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima barwaye, abandi bakaba bamaze kurambirwa, ariko n’ubu ngo nta kintu kinini gihari kigaragaza ko icyorezo kirimo gucika.

WHO kandi itangaza ko n’ubwo mu bihugu byinshi abo bakora mu nzego z’ubuzima bagiye bahabwa inkingo za Covid-19 mu ba mbere ubwo gahunda yo gukingira yari itangiye, ariko ubusumbane bwabayeho hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo, byatumye ubu iyo hakozwe impuzandengo, hirya no hino ku isi, basanga abantu babiri gusa muri batanu bakora mu nzego z’ubuzima (2/5), ari bo bamaze guhabwa inkingo zose za Covd-19.

Jim Campbell, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe abakora mu nzego z’ubuzima muri WHO yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abakora mu nzego z’ubuzima, twubuhariza uburenganzira bwabo, tubaha aho bakorera heza kandi habafasha kwirinda uko bikwiye, harimo no kubafasha kubona inkingo”
Kugeza muri Nzeri 2021, imibare ituruka mu bihugu 119, yagaragazaga ko abatagera no kuri umwe mu bantu icumi (1/10) bakora mu nzego z’ubuzima, ari bo bonyine bamaze kubona inkingo zose za Covid-19 muri Afurika no mu bice byo mu Burengerazuba bwa Pacifique, mu gihe mu bihugu 22 bya mbere bikize ku isi, bo batanze raporo ivuga ko abasaga 80% by’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, bamaze kubona inkingo zose.

Bikeya muri ibyo bihugu bikize, ngo ntibarashyikiriza WHO imibare y’uko ibijyanye n’inkingo mu bakozi b’inzego z’ubuzima zabyo bihagaze.

WHO iti “Igishimishije ni uko imibare itangazwa y’abakora mu nzego z’ubuzima bicwa n’icyorezo cya Covid-19, igenda igabanuka uko igihe gihita, ariko haracyari ibikeneye gukorwa, kugira ngo ibyago byo kuba bakwandurira aho bakorera bigabanuke”.

Uwo muryango uvuga ko Guverinoma zigomba kwita ku buryo zikurikirana zikanatanga raporo zijyanye na Covid-19, zigatangaza abakora mu nzego z’ubuzima barwaye Covid-19 ndetse n’abo yishe, zikanabashyiriraho aho bakorera hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka