Urubyiruko rufite impano yo gushushanya no gukora ibibumbano rurasaba Leta kurwitaho

Urubyiruko rufite impano y’ubugeni, ni ukuvuga gukora ibintu bishushanyije, bibajije mu biti cyangwa mu mabuye ndetse n’ibibumbano, rusaba Leta kurwitaho mu guteza imbere izo mpano zabo.

Bimwe mu bihangano bye
Bimwe mu bihangano bye

Munyankindi Memento Clement ni umusore w’imyaka 23 uvuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano mu Mudugudu wa Makoko.

Munyankindi arangije amashuri yisumbuye mu birebana n’amashanyarazi ariko iwabo mu rugo akora akazi k’ubugeni nk’uwakavukiyemo.

Munyankindi aho avuka, abaturage baramutangarira kuko icyo abonye agishushanya ku mpapuro, cyangwa akagikora mu ibumba no mu biti.

Ni impano avuga ko yavukanye kuko ibyo akora nta nshuri yabyizemo uretse kubyiyumvamo no kubikunda.

Aganira na Kigali Today, Munyankindi avuga ko yifuza ubufasha bwa Leta mu kumufasha guteza imbere impano imurimo.

Agira ati: "Ibyo nkora sinabyize gusa ndabikunda kandi n’aho ndi ni byo nkora, nifuza gufashwa ngateza imbere impano indimo bikazaba umwuga untunga, nkakomeza gushushanya nkoresheje ikaramu, kubumba no gusiga amarangi, nkakora inkuru ishushanyije ya ‘cartoon’ zamamaye, n’indi mitako yakoreshwa mu mahoteli n’ahandi mu birori bitandukanye."

Impano ya Munyankindi avuga ko yayitangiye akiri muto, ndetse agereranyije ubwo yari afite imyaka 8 bimwe mu bikorwa bye ngo byari bitangiye kwivugira.

Ati "Nakundaga kubumba no gushushanya birenze ikigero narimo, nibuka iyo najyaga mu misa nkareba amashusho ari mu Kiliziya, natahaga nyigana, ndetse umunsi umwe nabumbye ishusho imeze nka padiri kandi na we ayibonye ambwira ko mfite impano ngomba kubyaza umusaruro. Aho ni ho nahise numva ko ibyo nkora ari byiza."

Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania
Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania

Munyankindi avuga ko n’ubwo yakoze ibyo gushushanya yishimisha, mu myaka ibiri ishize ngo nibwo yatangiye kubona akamaro k’ibyo akora.

Ati "Ubu nibwo ndangije amashuri yisumbuye, ariko mu myaka ibiri nibwo natangiye kwita ku bugeni kandi ntangira gukuramo ubufasha, kuko abantu bansabaga kubakorera amashusho nkayakora kandi bakayashima."

N’ubwo yatangiye gukorera amafaranga, yumva atagarukira ku rwego ariho, ahubwo asaba Leta kumuba hafi ikamufasha guteza imbere impano yiyumvamo.

Ati "Numva nakwiga ubugeni nkongera ubumenyi mfite nkagera ku rundi rwego, numva mfite inyota yo kugera kure mu gukora ubugeni no kubwigisha, hari abana bafite impano nkanjye kandi bakeneye kumenyekana no gutezwa imbere, numva mfashijwe nanjye nazafasha abafite impano kuyiteza imbere."

Avuga ko nubwo akora byinshi mu bugeni, ahawe amahirwe yo kwiga ngo yakwibanda ku kubumba ibishushanyo no gukora ibishusho mu mbaho.
Iyo avuga imbogamizi ahura na zo, agaragaza ko muri zo harimo kubura ibikoresho bimufasha kunoza neza ibihangano akora nko gusena, gukubita ibumba hamwe n’igishoro. Icyakora ashyira imbere gushaka ubumenyi bwisumbuye ku bwo afite no kubona ibikoresho by’umwimerere.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro Eng. Paul Mukunzi avuga ko barimo gukora urutonde rw’urubyiruko rufite impano y’ubugeni kugira ngo bafashwe mu ngeri zitandukanye aho abashaka kwiga babafasha ndetse abandi bagafashwa gukora imishinga ibateza imbere.

Agira ati: “Uyu twamujynaa mu ishuri ryacu rya Nyundo akongera ubumenyi, gusa twatangiye no gushaka n’abandi babishaka bafite ibitekerezo byavamo imishinga yagutse tukabahuza tukumva icyo twabafasha, hari n’amahugurwa y’igihe gito yabagirira akamaro. Ubu twandikiye ibigo byacu mu gihugu hose gukora urutonde rw’abakora ubugeni kugira ngo harebwe icyo bafashwa mu guteza imbere impano yabo.”

Yakoze ikibumbano cy'uyu mwana n'inkoko yari afite
Yakoze ikibumbano cy’uyu mwana n’inkoko yari afite

Ikigo cya RTB gifite inshingano zo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo
kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Gifite n’inshingano zo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, guhuza no kwihutisha porogaramu n’ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro hamwe no kugira inama Guverinoma ku bikorwa byose bishobora kwihutisha iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto
Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka