Abanyarwanda 48 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.

Uko ari 48 bagizwe n’abagabo 29, abagore 9 n’abana 10 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye harimo iya gisirikare ya CMI i Mbuya iherereye mu mujyi wa Kampala.

Bavuga ko imitungo basizeyo n’amafaranga bari bafite mu ntoki bambuwe n’abasirikare babafashe ndetse n’aho bari bafungiwe muri kasho za Polisi arenga miliyoni 136 z’amashilingi ya Uganda.

Muri aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare harimo abafite umwihariko w’uko bakuriye mu gihugu cya Uganda ndetse hakabamo n’abariyo kubera gukora umurimo w’Imana (Ivugabutumwa).

Kamana Emmanuel, umushumba mu itorero Life Church riherereye mu Murenge wa Rwempasha, yagiye muri Uganda ahitwa Rwentobo mu Karere ka Ntungamo ku butumire bw’igiterane cy’ivugabutumwa.

Gisoje ngo cyakomereje mu Karere ka Masaka, ku itariki ya 12 Kanama 2021, afatwa n’igisirikare cya Uganda afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Masaka iminsi ine ahavanwa ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu mujyi wa Kampala.

Uyu muvugabutumwa yashinjwe kuba maneko w’u Rwanda, yavanywe i Mbuya yoherezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara ahitwa Makenke aha hombi akaba yarahabaye akubitwa uko bukeye n’uko bwije ndetse akaba yaranakorewe iyicarubozo.

Avuga ko batamugiriye n’impuhwe kuko yambuwe miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda ari yo yakabaye aheraho yivuza inkoni yakubiswe.

Niyonkuru Obed w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko atazi iwabo gusa akemeza ko bishoboka ko ari mu Karere ka Kayonza. Yemeza ko mu 1994 yisanze mu nkambi y’impunzi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro arahakurira ahava mu mwaka wa 2008 nyuma y’uko uwamureraga yitabye Imana 2006.

Yakomereje ubuzima mu mujyi wa Kampala aho yacurangaga Piano muri korari ya Baraka and Blessings.

Ku itariki 23 Gicurasi 2021, yafatiwe ahitwa Mengo ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya CMI Mbuya ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko yavuye i Mbuya yoherezwa i Mbarara muri kasho ya Polisi aho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

Avuga ko imitungo asize mu gihugu cya Uganda ifite agaciro karenga Miliyoni 63 z’amashilingi ya Uganda.

Abanyarwanda bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo abasizeyo imiryango yabo aho bari batuye ndetse n’abasize bamwe mu bayigize muri gereza.

Ndahayo Samuel avuga ko yari atuye Gomba akaba ari na ho yasize urugo rwe harimo umugore n’abana batatu.

Ndahayo yafungiwe muri CMI Mbuya mu gihe cy’amezi ane ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aha akaba yarahavuye yoherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

Undi uvuga akababaro yahuye na ko ni Butera Eliphaz wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2014 atura ahitwa Gomba akaba yari atunzwe no guhinga no korora.

Yafashwe muri Nyakanga 2021, ajya gufungirwa i Mbuya muri gereza ya gisirikare ahamara amezi abiri ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo ngo nta rukiko rwigeze rumuburanisha.

Muri gereza ya CMI Mbuya ahasize umugore we Nyirahabimana Epiphanie w’imyaka 51 y’amavuko n’umuhungu we Hakizimana Samuel w’imyaka 18 ushinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

Butera Eliphaz asaba abandi Banyarwanda kudahirahira kujya muri Uganda kuko nta mutekano Abanyarwanda bahafite ahubwo n’ibyo bahakorera ayo bakuyemo bayamburwa bakagaruka amara masa.

Avuga ko mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Gomba yari atuyemo asizeyo umutungo ubarirwa mu mashilingi ya Uganda arenga miliyoni 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihugu cya Uganda abanyarwanda nibareke kujyayo

Nsengiyaremye isaac yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka