Abahinzi bo muri Afurika bahuriye i Kigali biga uburyo bakongera ibiribwa

Abayobozi b’amashyirahamwe manini y’abahinzi bo muri Afurika ahuriye mu muryango witwa ‘Pan African Farmers Organization - PAFO’, baje i Kigali kungurana ibitekerezo ku buryo bakongera umusaruro w’ibiribwa no kuwufata neza, mu rwego rwo guca inzara kuri uyu mugabane.

Abahinzi baturutse mu miryango itanu y'ibihugu bigize Afurika bahuriye mu Rwanda
Abahinzi baturutse mu miryango itanu y’ibihugu bigize Afurika bahuriye mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) rivuga ko Isi yose ifite abantu bugarijwe n’imirire mibi barenga miliyoni 800. Muri bo abagera kuri 31% ni abaturage ba Afurika, n’ubwo uyu mugabane ufite 60% by’ubutaka bwose ku isi buhingwa ndetse burumbuka.

Perezida wa PAFO akaba anakuriye Urugaga rw’Abahinzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAFF), Elizabeth Nsimadala avuga ko bazasoza ibiganiro by’iminsi itatu kuva kuri uyu wa Gatanu bumvikanye uburyo bashobora kuzamura umusaruro no guhahirana ibyo bejeje.

Nsimadala yagize ati “Twateguye ingamba zitandukanye, twakoze inyigo zirimo ijyanye na Covid-19, twasuzumye ibijyanye n’Isoko Rusange rya Afurika, ibijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika, kubona igishoro no guteza imbere abagore b’abahinzi mu cyaro, uku guhura biraduha amahirwe yo gushyira hamwe no guhanahana ubumenyi”.

Nsimadala avuga ko inyigo baza guhererekanya ari zo zizavamo imishinga yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ku buryo mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha bazayigeza ku baterankunga”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imiryango minini ihuza abahinzi ari yo Imbaraga, Ingabo, Urugaga rw’Amakoperative y’Abahinzi mu Rwanda ndetse n’Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi, ivuga ko izungukira ubumenyi n’isoko ry’umusaruro kuri bagenzi babo baturutse mu turere dutanu tugize Afurika.

Umuryango PAFO uhuriza hamwe abahinzi bo ku mugabane wa Afurika wiyemeje guca inzara kuri uyu mugabane
Umuryango PAFO uhuriza hamwe abahinzi bo ku mugabane wa Afurika wiyemeje guca inzara kuri uyu mugabane

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Imbaraga, Joseph Gafaranga na we uhinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo ndetse akaba ari n’umworozi w’amatungo magufi, avuga ko ikibahangayikishije cyane ari uguhinga bahenzwe bagasarura bahomba”.

Gafaranga yagize ati “Hari aho uba ushobora kubona toni umunani z’umusaruro kuri hegitare iyo wahinze neza, ariko hari ababona nka toni imwe, ebyiri, eshatu…kandi umusaruro wose waba ibirayi, ibutunguru, inyanya,...bikagura make iyo byeze ari byinshi, turifuza kumenya ahari amahirwe twakoresha kugira ngo umuhinzi adahomba”.

Avuga ko umuryango PAFO uhuza uturere twa Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Afurika yo Hagati, iy’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, uzatuma bamenya buri gihugu ibyo kirusha ibindi cyangwa kibura kugira ngo kibihabwe.

Ubwo yatangizaga ibiganiro bihuza abahagarariye abahinzi muri Afurika, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yijeje ko hazabaho ubufatanye n’umuryango PAFO ndetse no gushyigikira abahinzi-borozi.

Dr Gerardine Mukeshimana aganiriza abayobozi b'imiryango ihuza abahinzi muri Afurika
Dr Gerardine Mukeshimana aganiriza abayobozi b’imiryango ihuza abahinzi muri Afurika

Dr Mukeshimana akomeza agira ati “Ntitwavuga guteza imbere imibereho myiza y’abaturage twirengagije abahinzi. Muri Afurika ubuhinzi bufite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu, bubeshejeho abaturage barenga 70% barimo abahinzi, abacuruzi b’umusaruro ndetse n’abawongerera agaciro.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko mu mavugura u Rwanda rukomeje gukora mu kurwanya ibura ry’ibiribwa, harimo gahunda yo kuhira mu gihe cy’impeshyi, gufata neza ubutaka, guhanahana amakuru ndetse n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kugira ngo uwahombye abashe gushumbushwa.

Abayobozi b’imiryango ihurije hamwe abahinzi muri Afurika bavuga ko bazava mu Rwanda babanje gusura imirima n’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu, harimo uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi mu karere ka Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka