Umusore wabanye n’umwana w’imyaka 17 nk’umugabo n’umugore yasabiwe igifungo cya burundu

Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 20 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Uwo musore w’imyaka 21 y’amavuko, akekwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, agahita anamugira umugore, bikaba byarabereye mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.

Abaturage b’aho ukekwa atuye, batanze amakuru ko abana n’umwana nk’umugabo n’umugore, abayobozi b’Inzego z’ibanze bajya aho uregwa atuye bahasanga uwo mwana, n’uregwa babemerera ko babana nk’umugabo n’umugore.

Umwana wahohotewe avuga ko uregwa yamusabye ko babana bakazaba bashyingiranwa ari uko uwo mwana yujuje imyaka y’ubukure. Naho uwamugize umugore we yemera icyaha akanagisabira imbazi, akavuga ko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, ko yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Ukekwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 4 al. 5 y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133.

Iyo ngingo iteganya ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha iravuga ko uUrubanza ruzasomwa ku itariki ya 4/11/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka