Akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku bana
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Dore bimwe mu byiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bana bato:
• Gukura neza: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana gukura neza haba mu gihagararo no mu mitekerereze.
Imwongerera kandi imbaraga z’umubiri, ndetse no kutananirwa kw’ingingo z’umubiri.
Imyitozo ngororamubiri ituma umwana yongererwa ubushobozi bw’imikorere myiza y’umutima, n’imyanya y’ubuhumekero, ari na byo bituma abasha kugira ibiro bikwiriye, isukari iri ku rugero nyarwo ndetse n’urw’ibinure mu maraso.
Ibi kandi bifasha umwana kuzabasha guhangana n’indwara z’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije hamwe n’ubwoko bumwe na bumwe bwa Kanseri (cancer) mu gihe ageze mu myaka y’ubukure.
• Gukomera amagufa: Imyitozo ngororamubiri ifasha umwana kutiremerera nk’igihe yurira ahantu cyangwa asimbuka ari byo binamufasha kongera uburemere bw’amagufa ye no gukomera kwayo.
• Kwigirira icyizere: Abana bakora imyitozo ngororamubiri bibongerera ubushobozi bwo kwigirira icyizere ndetse no kubika ishusho nziza y’umubiri wabo.
Bibafasha kandi kugabanya umuhangayiko (stress), n’ibimenyetso by’agahinda gakabije n’iby’ubwoba (anxieté).
• Kubana neza n’abandi: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana kongera ubushobozi bwo kubana neza n’abandi. Kunyeganyega bituma ataguma atigunga bikamufasha kwisanga mu bandi.
• Gutsinda mu ishuri: Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umwana gufata mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse no gufata ibyemezo byihuse.
Abana bakunda gukina kandi bibafasha kugira imyitwarire myiza no kwiyumvamo ishuri bigaho, ibyo byose bigatuma babasha gukora neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|