Ibigo by’imari iciriritse birasabwa guhindura amahirwe ibibazo by’ubukungu bihari

Mu cyumweru cya mbere cyahariwe ibigo by’imari iciriritse muri Afurika kirimo kubera i Kigali mu Rwanda, ibigo by’imari iciriritse (MFIs), byahamagariwe gufata ibibazo by’ubukungu bihari, bikabihinduramo amahirwe.

Ni inama yahuje ibigo bisaga 600 birimo ibigo mpuzamahanga bikora muri urwo rwego rw’ubukungu, yatangiye ku itariki 19 irangira uyu munsi tariki 22 Ukwakira 2021, ikaba yari ifite intego yo kwiga ku buryo bwo kwigira kw’ibyo bigo by’imari iciriritse mu gihe cya Covid-19, basangira ubunararibonye n’ubumenyi ku bijyanye n’ubukungu budaheza.

Intego nyamukuru y’iyo nama muri uyu mwaka wa 2021, ni ugusobanura uburyo n’ibikorwa bihari byo gushimangira gahunda zo kwigira kwa serivisi zijyanye n’ubukungu ku bigo by’imari ndetse no ku baturage bakorana nabyo muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Muri iyo nama yari ihuriyemo ibyo bigo by’imari, byagaragajwe ko ubu hari ikibazo mu bijyanye no kubona inguzanyo, serivisi zo kubitsa ndetse no kugabanuka kw’imari muri rusange, bityo rero ngo ibigo by’imari iciriritse ‘MFI’s’ bikaba bisabwa kubyaza amahirwe ibyo bibazo bihari, bitanga serivisi zijyanye n’ibyo abakiriya bakeneye cyane kandi binajyanye n’ubushobozi bwabo.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu rwego rwo gukuraho inzitizi kuri ibyo bigo bitanga serivisi z’imari.

Dr Ndagijimana yagize ati “Ibi bigaragazwa n’uko abari bitabiriye kugana ibigo by’imari uyu munsi bagera kuri 93%. Ariko ingaruka ku bukungu zaturutse ku cyorezo cya Covid-19, zagaragaje ko tugomba gukora tugana ku bigo by’imari bifite inyungu zirambye”.

Franz Fayot, Minisitiri wo muri Luxembourg ushinzwe iterambere ry’ubuhahirane n’ibijyanye no guteza imbere imibereho ya muntu, yavuze ko Luxembourg ishyigikira cyane ibikorwa by’ibigo by’imari iciriritse muri Afurika, kuko ari bwo buryo iba ibonye bwo gushimangira umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.

Fayot yavuze ko gahunda nshya ya Luxembourg, ari ugufasha mu gushyiraho uburyo bw’ibigo by’imari bidaheza kandi bihanga udushya, bigira uruhare mu kurandura ubukene kandi biganisha ku ntego z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Dukeneye urwego rw’ibigo by’imari bidaheza. Muri Luxembourg dukorana n’ibihugu bitandukanye, dushyigikira iterambere ry’ubukungu kandi twiteguye gusangira ubuhanga bwacu mu bya tekiniki, hagamijwe gufasha gukomeza kwigira kw’abaturage bakiri mu bukene”.

Patrick Losch, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’icyitwa ‘Autonomous Development (ADA)’ yavuze ko gahunda bafite ku bigo by’imari iciriritse muri Afurika, ari ukubishyigikira bikazamuka.

Yagize ati “By’umwihariko icyo tugamije ni ukongera ubushobozi bwo kwigira kw’ibigo by’imari, ku buryo bikomeza gukora neza no mu gihe cy’icyorezo nka Coronavirus, bikaba byakomeza gufasha abahinzi n’abandi bagitangira gukorana na za banki kugira ngo bazamure ‘business’ zabo”.

Iyo nama yahuje ibigo by’imari biciriritse (microfinance organisations), abashoramari n’abatanga serivisi zijyanye n’imari hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka