RALGA yarebye ahagaragaye intege nke muri manda irangiye kugira ngo bizakosorwe muri manda ikurikiyeho

Ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, i Kigali hateraniye inteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’ Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), aho baabayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 - 2021.

Abayobozi b'uturere barashimirwa bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa bakoze
Abayobozi b’uturere barashimirwa bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bakoze

Mu bindi byaganiriweho muri iyi inteko rusange, harimo no gusuzuma no kwemeza raporo z’ibikorwa bitandukanye birimo kungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z’ibanze.

Afungura ku mugaragaro iyo nteko rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ignatienne Nyirarukundo, yavuze ko mu gusuzuma uko manda yagenze ari byiza kumenya ahagaragaye imbaraga n’ahabaye intege nke kuko bizaha intangiriro nziza abagiye gutorerwa kuyobora manda igiye gukurikiraho.

Ati “Turizera ko RALGA ubwo bunararibonye bugezwa ku bazatorwa”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera

Umunyamabanga wa Leta yanashimiye RALGA kubera umusanzu itanga mu buvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ikanatanga umwanya ku banyamuryango bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo, ari na ho yahereye abizeza ko MINALOC izakomeza gushyigikira ibikorwa bya RALGA.

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yagejeje ku nteko rusange raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Inteko rusange ya 25 ya RALGA yo ku wa 10 Ukwakira 2020.

Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twose uko ari 30, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hamwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye bafite aho bahuriye n’inzego z’Ibanze.

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y'inteko rusange ya 25
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y’inteko rusange ya 25
Mayor w'Umujyi wa Kigali ni umwe mu bitabiriye inteko rusange
Mayor w’Umujyi wa Kigali ni umwe mu bitabiriye inteko rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka