Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwamagana itegeko ryemera gukuramo inda

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifata gukuramo inda nk’icyaha cyo kwica, igasaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda gukora ubuvugizi mu kurwanya iryo tegeko rifatwa nk’ikibazo gikomeje gutera impungenge no gutera ibikomere mu ngo no mu rubyiruko.

Antoine Cardinal Kambanda na we akunze kugaragaza ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda
Antoine Cardinal Kambanda na we akunze kugaragaza ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda

Ni ibyavugiwe mu nama yabaye tariki ya 21 Ukwakira 2021, aho Caritas Rwanda ifatanyije na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Umuryango, bashyize ahagaragara inyandiko ya Papa Francis yiswe “Amoris Laetitia” aho mu kinyarwanda bisobanura “Ibyishimo by’urukundo.”

Ni umuhango wabereye muri Hoteli ya Sainte Famille, watumiwemo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, ahakozwe ubukangurambaga mu gushishikariza abakunda umuryango n’abawufite mu nshingano gusoma no gushyira mu bikorwa ubukungu bukubiye muri urwo rwandiko rwa gitumwa, rusoza Sinodi ku Muryango Papa Francis yise “Amoris Laetitia”, inama yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali akaba akuriye na Komisiyo y’Umuryango mu nama y’Abepisikopi.

Inyandiko ya Papa Francis
Inyandiko ya Papa Francis

Ubwo abitabiriye uwo muhango bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye by’umwihariko bireba umuryango, Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yabajije ikibazo ku itegeko ryo gukuramo inda, asaba Minisitiri nk’umuntu ufite umuryango mu nshingano kugaragaza uruhare rwe mu gukumira iryo tegeko.

Musenyeri Nzakamwita ati “Ndagira ngo mbaze Nyakubahwa Minisitiri cyangwa se tumusabe kuzagira ubuvugizi niba bishoboka, kwica ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, ndetse rwose ibihano bakabikomeza kugeza n’aho uwagikoze ashobora no kubona igihano cyo gufungwa burundu, ariko ari ku isi hose, noneho no mu Rwanda byaraje, kwica umwana ukiri mu nda ndetse akicwa n’abakagombye kumurengera, biriya byo gushyira mu mategeko gukuramo inda ni ikintu rwose kiduteye impungenge kigatuma n’ingo zigira ibikomere, kandi iyo ibikomere bigeze mu ngo, iyo bibaye no mu rubyiruko bijya bigira ingaruka zimwe na zimwe tutamenya”.

Arongera ati “Kuba rero mu mategeko y’igihugu bemera ko umwana bamwica, bakavuga bati biremewe bihawe intebe, tuzi ko babanje kubirwanya ariko noneho ubanza byarahawe umugisha simbizi, ariko ndumva hari impungenge kuri twe, sinzi niba namwe mushinzwe umuryango mubyemera ko umuntu wasamwe, nyina ashobora kumuhohotera akamwica n’amategeko akabimuhera uburenganzira n’abaganga bakabimworohereza, ni icyo kibazo nagiraga ngo mbagezeho Nyakubahwa Minisitiri”.

Musenyeri Servilien Nzakamwita avuga ko gukuramo inda ari icyaha
Musenyeri Servilien Nzakamwita avuga ko gukuramo inda ari icyaha

Mu butumwa bwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali akaba anakuriye Komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, na we yamaganye itegeko ryo gukuramo inda, ashimangira ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye, asaba buri wese kubaha ubuzima nk’impano y’Imana.

Yagize ati “Ubuzima ni impano y’Imana. Kubwubaha ni ukubaha Imana. Gukuramo inda ni icyaha gikomeye, ni ukwica umwana, ni ukwihekura, kirazira ni amahano.”

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri Bayisenge, yavuze ko icyo yishimira ari uko Leta n’abanyamadini bose bahuriye ku ntego yo kubungabunga ubuzima, avuga ko gukuramo inda bitari itegeko rifunguriye buri wese, ahubwo bifunguye ku mpamvu zimwe na zimwe hagamijwe gukiza ubuzima.

Ati “Gukuramo inda ntabwo navuga ko bifunguye nk’uko biri mu mategeko, byemerwa muri bya bihe biba bigeze ku rwego rwo gukiza umuntu, navuga nko gutwita bibangamiye umubyeyi utwite ndetse n’umwana, aha gukuramo inda biraba, tugaruke nko kuri ba bana basambanywa, hari ubwo ubona ko bishyira ubuzima bw’umwana mu bibazo, twagombye kubaho muri ya si umwana adahohoterwa, umwana adasambanywa”.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge

Arongera ati “Ariko turi muri ya si umwana asambanywa ataranageza n’igihe cyo gutwita, ni ho mpera ngaruka ku kubihuza, kugira ngo dushake ya mpamvu muzi, ituma n’icyo cyo kuba wa mwana yaterwa inda bigasabwa ko yakurwamo icyemezo kitagakwiye, ariko biturutse kuri cya kindi twese twifuza kurwanya, ubwo ndavuga ba bandi bahohotera abana, mba ngira ngo dukomeze gufatanya kugira ngo twese tubishyiremo imbaraga, kuko ntabwo ari iby’i Rwanda”.

Minisitiri yavuze ko hari kwigwa uburyo icyaha cyo gusambanya abana no gufata ku ngufu cyakongererwa ibihano, kigashyirwa no mu byaha bidasaza.

Agaruka no ku nyandiko ya Papa, aho yasabye ko n’imiryango yubakira ku rukundo, n’abitegura kurushinga bakitegura neza kandi babishyizeho umutima, avuga ko intego ya Leta ari ukubaka umuryango ushoboye kandi utunganye, anahamagarira abagize umuryango kubana mu mahoro, kandi buri wese muri bo akabigiramo uruhare bakabaho mu rukundo rushingiye ku Mana no gusenga.

Inama yitabiriwe n'abafite mu nshingano umuryango
Inama yitabiriwe n’abafite mu nshingano umuryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka