Gukorera ku mihigo biri mu bifasha abiga muri ENDP Karubanda gutsinda cyane

Buri gihe uko hasohotse amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, abiga kuri ENDP Karubanda baratsinda, kandi bagatsindira ku manota menshi. Ibi bitera kwibaza icyo muri iri shuri bakora gituma batsinda kurusha ahandi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashyikirije umuyobozi w'ishuri ENDP Karubanda igihembo cy'ishimwe cy'uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashyikirije umuyobozi w’ishuri ENDP Karubanda igihembo cy’ishimwe cy’uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi

Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Philomène Nyirahuku, avuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ubushake bwo gutsinda, hanyuma bakagendera ku mihigo, haba ku barimu no ku banyeshuri.

Agira ati “Ibanga ryo gutsinda, tubanza kuba tubishaka, hamwe n’abarimu. Tukumva twifuza ko umwana batuzaniye, ufite ubwenge, atagwa mu maboko yacu, ahubwo twamufasha kugera kure hashoboka, dukurikije ubumenyi afite. Ibyo bituruka ku nama nyinshi dukorana n’abarimu, n’abanyeshuri.”

Hari uwakwibaza ngo ese ko hari abanyeshuri bajya kwiga kuri kiriya kigo bari basanzwe batsinda bitari cyane, hanyuma imikorere yabo ikiyongera, byaba bituruka ku nama uyu muyobozi avuga?

Asubiza iki kibazo avuga ko bakorana inama n’abanyeshuri buri wa gatandatu, bakaganira ku myigire, ku myifatire, ku isuku, kandi buri shuri rikagir umuhigo waryo.

Ati “Ubu mfite imihigo ya buri shuri. Buri mwana avuga amanota azagira, noneho iyo turangije igihembwe cyangwa tubonye amanota yo mu mabazwa asanzwe yo mu ishuri, umwana wagize amanota 90% duhita tumusonera minerivari y’igihembwe.”

Abagize amanota 80 cyangwa 90, bahigira umubare w’abana bafite amanota muri za 50 bazageza kuri 60, hanyuma abafite muri 70 na bo bagahigira umubare w’abafite amanota muri 60 bazafasha na bo bakagira muri za 70.

Naho ku bijyanye n’imihigo y’abarimu Sr Philomène agira ati “Mu myaka ishize twari twahigiye ko muri buri somo nta mwana uzagira amanota ane mu kizamini cya Leta, kandi ibyo twabigezeho. Uyu mwaka noneho twahigiye ko nta n’uzagira atatu. Bazagira rimwe n’abiri.”

Yungamo ati “Nta gatatu twifuza. Nitugira ibyago tuzakabona, ariko mu mitwe yacu nta gatatu karimo.”

Imihigo y’abarimu ubuyobozi bwa ENDPK buyibwira n’abanyeshuri, hanyuma na bo bakayigenderaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka