Nyagatare: Abagabo basambanyije abana 110 bakomeje gushakishwa

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.

RIB ivuga ko mu kwezi kwa Kamena hasambanyijwe abana 32, muri Nyakanga 27, Kanama 29 naho muri Nzeri hasambanywa 22.

RIB kandi ivuga ko kimwe cya kabiri cy’abagabo basambanyije aba bana ari bo bamaze gufatwa banagezwa imbere y’Ubutabera.

Byatangajwe ku wa 22 Ukwakira 2021, mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane iryo kubasambanya, barebera hamwe icyakorwa kugira ngo bihagarare.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma abasambanya abana badafatwa harimo ubwumvikane hagati y’imiryango ndetse n’abana batamenya uburenganzira bwabo.

Umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu Karere ka Nyagatare, Jean Claude Ngaboyisonga, avuga ko abana ubwabo bahishira ababasambanyije kubera kutamenya uburenganzira bwabo.

Ati “Ikibazo gikomeye, umwana amara gusambanywa uwabimukoreye akamwizeza ibitangaza kugira ngo atamurega, igihe cyagera yamuhinduka hakabura ibimenyetso. Ubundi begereye MAJ twabafasha mu bijyanye n’amategeko ku buryo ntawakabaye yitwaza ko atishoboye ku buryo yaburana n’uwamuhohoteye.”

Ngaboyisonga avuga ko ikindi MAJ ifasha harimo ubujyanama ku buryo ifasha umwana wahohotewe gutanga ikirego hagapimwa umwana n’ukekwa ko ari ise kandi ku buntu kubera abafatanyabikorwa barimo urugaga rw’abavoka na MIGEPROF.

Avuga ko kandi MAJ inafasha umwana wabyaye imburagihe kwandikisha umwana we kabone n’ubwo nta se waba ugaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, asaba ababyeyi n’abandi bafite aho bahuriye no kurengera umwana kujya bagaragaza ihohoterwa kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho nitwa veda abana basambanywa nabagabo babakire kuko haribyo babashukisha ex:(amfrs)gs nibakurikiranwe bafatwe
uyu ndeba mwagaragaje kwifoto azampamagare kr0722994857 mugire inama ndi igatsibo

Paster igatsibo yanditse ku itariki ya: 21-11-2021  →  Musubize

Abagabo basambanya abana nibitabweho bahabwe ibihano bibakwiriye,kuko Hari igihe umugabo asambanya umwana byamenyekana akamukangisha konaramuka abivuze azamugirira nabi umwana nawe agahitamo guceceka ndetse akanabihisha ababyeyi be.

Kwizera yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka