#COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 37

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 37, bakaba babonetse mu bipimo 8,942.

Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 58 i Rusizi n’umugabo w’imyaka 67 i Gisagara. Abantu batanu ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,318.

Ahabonetse abanduye benshi ni muri Karongi 8, Burera 5, Ngororero 3, Rubavu 3, Rulindo 3, i Kigali 2, na Gakenke 2, kimwe na Musanze 2, Nyabihu 2 na Ruhango 2.

Ahandi mu turere twa Gicumbi, Muhanga, Rutsiro, Rusizi na Gisagara habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka