#COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 29

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 11,890.

Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 46 i Gicumbi n’umugabo w’imyaka 78 i Gisagara. Abantu barindwi ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,320.

Ahabonetse abanduye benshi ni muri Musanze 12, i Kigali 6, Karongi 3, Ngoma 2, na Ngororero 2.

Ahandi mu turere twa Gakenke, Kayonza, Muhanga, na Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka